Iminsi 10 irashize Umuganwa Sarah wamenykanye nka Mutoni muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko n’umugabo we bibarutse imfura y’umuhungu.
Tariki ya 18 Kamena 2020 ni bwo Mutoni yibarutse imfura ye aho yabyariye mu bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Mu ifoto yasangije abamukurikira imugaragaza atwite ifatanye n’umuhunu we yise Aayan, yashimiye Imana ku bw’ibitangaza imukorera.
Yagize ati‘Nyagasani si rimwe kandi si kabiri nabonye ineza yawe. Urakoze rukundo rwanjye.”
Tariki ya 30 Kanama 2019 ni bwo Nkuzimana Issa yagiye gusaba anakwa Umuganwa Sarah mu karere ka Kayonza aho uyu mukobwa avuka, ubukwe bwo bwabaye tariki ya 15 Nzeri 2019 mu karere ka Rulindo.
Issa na Mutoni bibarutse imfura yabo
Yashimiye Imana

Ibitekerezo