Siporo

Myugariro w’Amavubi ukina mu Bufaransa yagize imvune ikomeye izatuma amara umwaka adakina

Myugariro w’Amavubi ukina mu Bufaransa yagize imvune ikomeye izatuma amara umwaka adakina

Nyuma y’iminsi mike abonye ikipe mu Bufaransa, Ngwabije Bryan Clovis yagize imvune ikomeye izatuma agaruka mu kibuga mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Ngwabije Bryan Clovis yasinyiye Andrézieux-Bouthéon FC hari nyuma yo gutandukana na Lyon La Duchère.

Uyu myugariro ukina mu cyiciro cya Kane mu Bufaransa yagize ikibazo cy’imvune, ni nyuma y’uko tariki ya 28 Ukwakira 2022 yari yakinnye umukino w’igikombe cy’igihugu batsinzwemo na Le Puy F.43 Auvergne.

Ngwabije Bryan Clovis akaba abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yagize ikibazo cyo guturika kw’imitsi yo mu ivi (ligaments croisés) akaba agomba kumara umwaka wose adakina.

Ati "nagize ikibazo cyo guturika kw’imitsi yo mu ivi izatuma ntazongera gukandagira mu kibuga kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino."

Yakomeje kandi avuga ko iki ari ikizami abonye mu rugendo rwe rwa ruhago ariko abifashijwemo n’Imana ndetse n’inshuti ze azagitsinda.

Yavuze kandi ko ari cyo gihe cyo gukora cyane nubwo inzira ari ndende ariko na none Imana iri mu ruhande rwe.

Ngwabije Bryan Clovis ni umunyarwanda wavukiye mu Bufaransa, akaba yaragiye yifashishwa n’ikipe y’igihugu, yakunze guhamagarwa ariko nta bwo arabona umwanya uhoraho wo gukina.

Aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri Nzeri 2022, icyo gihe Amavubi yiteguraga imikino ya gicuti na Guinea.

Ngwabije Bryan Clovis yagize imvune izatuma amara igihe kinini hanze y'ikibuga
Hari nyuma y'igihe gito abonye ikipe nshya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top