Umunyamakuru w’imikino ukunzwe n’abatari bake akaba na nyiri Radio ya SK FM, Sam Karenzi yahishuye ko yakuze akunda Shyaka Claver kandi yumva azaba nka we.
Ibi yabigarutseho ubwo yaganirizaga abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gahini (Groupe Scolaire de Gahini), ikigo yizeho, akaba yari yasubiyeho muri gahunda ya ’Sober Gen.’
Yavuze ko Shyaka Claver ari we wamukundishije itangazamakuru ndetse no muri gahunda z’umuryango bahuriragamo yamubwiraga ko azaba nkawe, cyane ko icyo gihe yafatwaga nk’umunyamakuru wa Siporo wa mbere mu Rwanda.
Ati "Shyaka Claver muramuzi yari Umunyamakuru ukomeye w’imikino, twavugaga ko ari we munyamakuru wa mbere mu Rwanda, tugahura mu birori byo mu muryango n’ibindi nkabimubwira, ndabikurana bituma ngira intego."
Yavuze ko yagiye kwiga i Gahini yiga indimi, agira ikinyabupfura. Ngo kwiga itangazamakuru ntibyari byoroshye kuko bemereraga abanyeshuri bake kuryiga ariko agira amahirwe aba umwe muri abo.
Yakomeje avuga ko yaharaniye kuzasimbura Shyaka Claver nk’uko babyumvikanye ndetse muri 2024 aza kubigeraho.
Ati "Naharaniye kuzasimbura Shyaka Claver nk’uko twabyumvikanye, nkirangiza muri Kaminuza 2011 nahawe akazi ko kwigisha abandi banyeshuri kuri Radiyo ya Kaminuza yitwa Salus, ndahakora igihe kinini ariko nkifite intego yo kuzaba Umunyamakuru wa mbere mu Rwanda."
"Muri 2024 nahawe igihembo cy’umunyamakuru wa mbere mu Rwanda muri Siporo kandi n’ubu ninjye ugifite."
Sam Karenzi yakoreye Radio Salus yaje kuvamo aza i Kigali kuri Radio10 muri Kemana 2020.
Ntiyatinzeyo kuko muri 2021 yaje kwerekeza kuri Fine FM maze muri 2024 aza kuyisezera ajya gutangiza Radio ye ya SK FM.
Shyaka Claver ni umwe mu banyamakuru ba Siporo beza u Rwanda rwagize, akaba yaritabye Imana tariki ya 12 Kanama 2010 azize urupfu rutunguranye.

Ibitekerezo