Imyidagaduro
Ndanda wabyaranye na Anita Pendo yasezeranye imbere y’amategeko(AMAFOTO)
Yanditswe na
Ku wa || 2651
Nizeyimana Alphonse (Ndanda), yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Grace aherutse kwambika impeta ya fiançailles.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hagiye hanze amafoto y’uyu mugabo arimo yambika impeta umukunzi we.
Gusa sibwo yambitse impeta iyi nkumi isanzwe iba mu Bwongereza kuko amakuru avuga ko byabaye tariki ya 3 Nyakanga uretse ko batinze gusohora amafoto.
Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Ndanda waretse gukina yahoze akundana n’umunyamakuru Anita Pendo ndetse banabyaranye abana 2.
Ndanda yarahiriye kubana akaramata n'umukunzi we
Grace na we yabirahiriye
Banabisinyiye
Bari kumwe n'abari babaherekeje

Ibitekerezo
DUFATANYE Eric
Ku wa 8-07-2021Nnc ko gusezerana bifunze bamwemereye mubuhe buryo? Cg kubera iki barenze Kuma bwiriza ariko ntihagire ababafata kd ababikoze Ari abayobozi nubundi bafata abarenze Kuma bwiriza?