Siporo

Ndi urugero rwiza - Mugisha Bonheur Casemiro

Ndi urugero rwiza - Mugisha Bonheur Casemiro

Umukinnyi w’umunyarwanda, Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro yavuze ko ari urugero rwiza rw’abakinnyi bakizamuka ko bashobora kuba bagera ku rwego bifuza kugeraho.

Casemiro yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda, ubu arimo arakina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Hazem.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yavuze ko urwego agezeho rwakabereye urugero barumuna be ko nta kidashoboka.

Ati "Ndi urugero rwiza. Umuntu wese arareba kandi nazamukiye hariya mu ikipe nka Heroes FC."

Yakomeje avuga ko "Birasaba gukora cyane, amarerero menshi abana nyine bakaba benshi, tugashyira imbaraga mu bana cyane kuko nanjye ni ho natangiriye muri Heroes birangira njyeze hariya."

Casemiro kandi yavuze ko urebye abakinnyi bakinana uretse kuba barakuze babafana ariko nta kintu kinini babarusha.

Ati "Urebye abakinnyi bariyo, uretse amazina wenda umuntu aba yarakuze areba kuri televiziyo abafana ariko nanjye mbisangamo nkakina kandi nta tandukaniro rinini riba ririmo."

Mugisha Bonheur yakuriye muri Heroes FC, yavuyemo ajya muri Mukura VS, 2021 kugeza 2023 yakiniraga APR FC.

Yahise yerekeza muri Al Ahli Tripoli yo muri Libya akaba ataratinzemo kuko yahise ajya muri AS Marsa yo muri Tunisia, 2024-2025 yakiniye Stade Tunisien yavuyemo ajya muri Al Masry yo mu Misiri batandukanye muri iyi mpeshyi ya 2026 ajya muri Al Hazem.

Mugisha Bonheur Casemiro yavuze ko bishoboka ko barumuna be bagera ku rwego ruruta urwo akinaho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top