Umuririmbyikazi w’Umunyarwanda Neza Patricia Masozera[Neza] yaherekeje umukunzi we Skales i Kigali, yahaje muri gahunda y’akazi yatumiwemo n’uruganda rwa Bralirwa.
Neza yahishuye ko yageze mu Rwanda mu gicuku cyo ku wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019. Akigera mu Rwanda yahise yandika ati “Nta heza habaho nk’iwanyu.”
Uyu mukobwa usanzwe uba muri Canada, we n’umukunzi we Skales bahise bajya gucumbika muri Park Inn Hotel mu Kiyovu.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, Skales yakoreye igitaramo i Nyarutarama aho uru ruganda rwamurikiye inzoga nshya rugiye gushyira ku isoko. Neza, umukunzi we yanamuherekeje muri iki gitaramo gusa ntiyagize icyo avugana n’itangazamakuru.
Uyu mukobwa yaje mu Rwanda aturutse muri Nigeria aho yari yaciye muri gahunda y’akazi. Yahuriyeyo n’abahanzi batandukanye, by’umwihariko yagiranye ibiganiro na Harmonize wo muri Wasafi Records.
Neza ni umwe mu bahanzi b’abanyempano bakomoka mu Rwanda. Umuziki awukorera muri Canada aho abana n’umuryango ariko mu gihe gishize yajyaga kenshi muri Nigeria agikorana na MCG Empire ya MC Galaxy. Mu minsi mike ishize yahishuye ko asigaye abyumva kimwe n’icyamamare Skales wo muri Nigeria.
Skales ni we musore wa mbere Neza yagaragaje nk’umukunzi we mu buryo bweruye nubwo mu gihe gishize agikorana na MC Empire byavuzwe kenshi ko akundana na MC Galaxy wamwinjije ku isoko ry’umuziki wa Nigeria.

Ibitekerezo