Siporo

Nta gitutu gihari - Djihad Bizimana wagize icyo asaba Abanyarwanda

Nta gitutu gihari - Djihad Bizimana wagize icyo asaba Abanyarwanda

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad Bizimana, yavuze ko ibyo bakoze batwara FIFA Series bitabashyira ku gitutu ahubwo bibatera imbaraga.

Uyu mugabo ukina mu kibuga hagati mu ikipe CS Constantine, yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo yari ageze mu Rwanda aje gukomezanya n’abandi imyiteguro y’imikino ya Liberia na Cape Verde.

Djihad Bizimana yavuze ko kuzabona abafana baje kubashyigikira biteze kubona nk’ibyo babonye muri FIFA Series nta gitutu byabashyiraho ahubwo bibatera imbaraga.

Ati "Abanyarwanda iyo baje kudushyigikira biduha imbaraga nta gitutu bidushyiraho. Ntekereza ko buri mukinnyi wese ku Isi aba yifuza gukinira imbere y’abafaba, by’umwihariko iyo ukinira ikipe y’igihugu uba wifuza gukinira imbere y’umuryango n’abanyarwanda muri rusange."

Yabasabye kuzaza kubashyigikira ari benshi bakuzura Stade Amahoro.

Ati "Icyo nabasaba rero ni ukuza kudushyigikira ku wa Gatanu kuko ni urugendo tuzaba dutangiye kandi tugomba kurutangirana hamwe, nibaza ko bizaduha imbaraga ntabwo bizadushyira ku gitutu."

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, u Rwanda ruzatangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 rukina na Liberia muri Stade Amahoro mu gihe tariki ya 29 Nzeri 2027 ruzakina na Cape Verde muri Cape Verde.

Bizimana Djihad yavuze ko iyo Abanyarwanda baje kubashyigikira bibatera imbaraga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top