Nyuma y’uko abaye umukinnyi w’umukino muri Champions League, rutahizamu w’Umunyarwanda, Joy-Lance Mickels yavuze ko ari ibintu na we ubwe atizera ko yabigezeho kuko yahoraga abirota.
Ni nyuma y’uko ikipe ye ya Sabah FK itsinze Slavia Praha ibitego bibiri ku busa mu mukino w’umunsi wa kabiri wa UEFA Champions League.
Joy-Lance Mickels akaba yatsinze igitego cya kabiri cyaje ku munota wa 88, cyamufashije no kuba yakwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino (Player of the match).
Yavuze ko ari ibintu byamushimishije cyane nubwo atabikekaga ko byabaho cyane ko ari ibintu yarotaga kuba umukinnyi w’umukino mu mikino ya UEFA Champions League.
Ati "Ndashimira abakinnyi bagenzi banjye. Kuba umukinnyi w’umukino birihariye, ntabwo nabyizera, narabirotaga none birabaye."
Gutsinda iki gitego kandi byatumye aba umunyarwanda wa mbere utsinze igitego mu mikino ya nyuma ya UEFA Champions League (UEFA Champions League Phase League).

Ibitekerezo