Nyuma y’amezi atandatu biga bashaka License A ya CAF, abatoza 23 barimo abagore bane babonye iyi mpamyabumenyi.
Muri aba batoza harimo abasanzwe batoza mu cyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore ndetse no mu bindi byiciro.
Aya masomo yo gushaka License A ya CAF yaherukaga kuba mu myaka 9 ishize aho u Rwanda rwaherukaga kuyakoresha muri 2017.
Mu babonye iyi License hairmo abatoza bane b’abagore nka Uwimana Seraphine wa PSG Academy, Dushimimana Djamila wa Rayon Sports WFC, Mukashema Console wa APR WFC na Murekatete Hamida wa Gakenke WFC.
Harimo kandi umutoza mukuru wa Gorilla FC, Alain Kirasa, Nshimiyimana Canisius w’Amagaju FC, Mbarushimana Shabani wa Etoile del’Est, Lomami Marcel wa Bugesera FC, Dusange Sasha wungirije muri Rayon Sports, Hakizimana Jean Baptiste w’Amagaju FC, Nshimiyimana Hamdouni wa Marine FC.
Hari Mbabazi Alain, Frederick Crebiller wa Talent Coach FIFA TDS, Rwaka Claude wa Rayon Sports WFC, Kwizera Jean Pierre wa UR, Bazirake Hamimu wa FIFA Education Officer.
Bizumuremyi Radjabu wa Rutsiro FC, Ndanguza Theonas wa PSG Academy, Manirakiza Gervais wa Unity FC, Ndoli Mugisha wa Intare FC, Nkotanyi Ildephonse wa Espoir FC, Hakizimana Fidele wa Muhazi United na Nsengiyumva François wa Police WFC.

Ibitekerezo