Imyidagaduro

Nyampinga w’u Rwanda icyerekezo 2020 abaye Nishimwe Naomie [AMAFOTO]

Nyampinga w’u Rwanda icyerekezo 2020 abaye Nishimwe Naomie [AMAFOTO]

Nishimwe Naomie ni we ubaye Nyampinga w’u Rwanda mu cyerekezo 2020(vision 2020) akaba ahigitse bagenzi be 18 bari bamaranye ibyumweru 2 mu mwiherero.

Umuhango wo gutornya Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 ugomba gusimbura Nimwiza Meghan wari ufite ikamba rya 2019, wabaye ku mugoroba wo ku wa 22 Gashyantare 2020 ubera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Ni umuhango witabiriwe na banyampinga batandukanye nka Dative Uwimana waserukiye u Burundi muri Miss Africa University mu 2019; Nyampinga wa Tanzania, Sylivia Sebastian, watowe mu mwaka wa 2019; Oweditse Phirinyane wo muri Botswana; Rebecca Nana Adwoa Kwabi wo muri Ghana n’igisonga cye cya kabiri Princess Owusua Gyamfi; Miss Mariah Nyayeina wo muri Sudani y’Epfo na Oliver Nakakande wo muri Uganda.

Abakobwa 20 ni bo bari babonye itike yo kujya mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa aho bahise bajya mu mwiherero ariko umwe muri bo ari we Ingabire Ange Jolie aza kuvamo atawusoje bitewe n’ikibazo cy’uburwayi.

Abakobwa 19 ni bo bari bahataniye iri Kamba nyuma yo kumara ibyumweru 2 mu mwiherero wabereye Nyamata mu karere ka Bugesera.

Abo bakobwa ni; Irasubiza Alliance [No 11], Nishimwe Naomie [No31], Mutesi Denyse [No28], Ingabire Gaudence [No8], Ingabire Rehema [No10], Musana Teta Hense [No26], Kirezi Rutaremara Brune [No17], Mukangwije Rosine [No21], Ingabire Diane [No7], Mutegwantebe Charnice [No27], Kamikazi Rurangirwa Nadege [No15], Akaliza Hope [No1], Umuratwa Anitha [No42], Mpinganzima Josephine [No19], Teta Ndenga Nicole [No35], Uwase Aisha [No51], Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No33], Umutesi Denise [No43] na Umwiza Phionah [No47].

Abakobwa uko ari 19

Nishimwe Naomie umuhango nyirizina wagiye gutangira byamaze kumenyekana ko ari we mukobwa uyoboye abandi mu matora, akaba ari we watsinze yaba mu matora yo kuri murandasi(internet) ndetse no mu butumwa bugufi busanzwe(sms).

Kuri internet Nishimwe Naomie yabaye uwa mbere n’amajwi 92 756 naho kuri SMS ayoboye abandi n’amajwi 79 756.

Aba bakobwa uko ari 19 bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abantu batanu barimo Sherrie Silver na Ntarindwa Diogene wamamaye nka Atome bari bajemo ku nshuro ya mbere, umunyamakurukazi Evelyne Umurerwa wagaragaraye mu majonjora y’ibanze gusa, Munyaneza James wagaragaye mu gutora 20 bajya mu mwiherero, ndetse na Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly.

Abari bagize akanama nkemurampaka

Babanyuraga imbere bakababaza ibibazo bitewe n’ibyo batomboye mu gakangara na bo bagasubiza umwe kuri umwe kugeza bose barangije.

Nyuma akanama kahise kajya kwiherera gateranya amanota maze abakobwa 10 bakomeza mu cyiciro cya nyuma mu gihe 9 bahise basezererwa.

Abakobwa 10 bakomeje mu cyiciro cya nyuma

Nishimwe Naomie [No 31]

Umutesi Denise [No 43]

Ingabire Gaudence [No 8]

Umwiza Phionah [No 47]

Irasubiza Alliance[No11]

Mutegwantebe Chanice [No 27]

Teta Ndenga Nicole [No 35]

Musana Teta Hense [No 26]

Akaliza Hope [No 1]

Umuratwa Anitha [No 42]

Aba bakobwa uko ari 10 na bo bagiye banyura imbere y’akanama nkemurampaka umwe kuri umwe basobanura imushinga ya bo.

Akanama kahise kajya kwiherera kugira no gateranye amanota maze gatangaze umukobwa wahize abandi ugiye kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.

Nyuma y’umwiherero wamaze hafi amasaha 2, akana nkemurampaka kagarutse. Irasubiza Alliance[No11] yaje gutungurana aba ari we wegukana ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), benshi bakega ko ari Nishimwe Naomie uryegukana, 2019 ryari rifitwe na Mwiseneza Josiane.

Irasubiza Alliance akaba yahembwe na MTN 1 500 000 FRW anagirwa Brand Ambassador wa MTN Yolo, azahabwa iPhone 8Plus ya 64 GB ndetse anahabwe guhamagara no gukoresha Internet ku buntu mu gihe cy’umwaka azamarana iri kamba.

Nyampinga w’Umuco (Miss Heritage) yabayeTeta Ndenga Nicole [No35], Nyampinga wabaniye neza abandi (Miss Congeniality) aba Ingabire Diane [No7].

Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) yabaye Nishimwe Naomie [No31] wahembwe kuba Brand Ambassador wa Bella Flowers aho azishyurwa 1200000frw.

Kera kabaye batangaje ko uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ari Nishimwe Naomie[31] ahigitse bagenzi be bari kumwe mu mwiherero, yahembwe imodoka nshya (Zero Kilometre) yo mu bwoko bwa Suzuki Swift 2019.

Nimwiza Meghan amwambika ikamba
Ari kumwe n'ibisonga bye

Azahabwa umushahara w’ibihumbi 800 ku kwezi mu gihe cy’umwaka, aya akazatangwa na Africa Improved Foods. Yemerewe kwivuza ku buntu mu ivuriro ry’ Ubuzima Polyclinique, gukoresha umusatsi muri Keza Salon, gusohokera muri Camellia mu gihe cy’umwaka ku buntu.

Itike y’indege ijya Dubai n’ibiyiherekeza byose mu gihe azaba agiye mu kiruhuko, Afrifame Pictures na yo yemereye kumufatira ibijyanye n’amafoto igihe cyose ayakeneye mu mwaka azamarana ikamba rya Miss Rwanda 2020, guhagararira u Rwanda muri Miss World n’ibindi.

Igisonga cya mbere cyabaye Umwiza Phionah [No47] ni mu gihe igisonga cya kabiri cyabaye Umutesi Denise [No43], aba bose bakazahabwa 1200000frw.

Abakobwa 19 bari mu mwiherero bose bari bakeye
Bamwe mu bitabiriye Miss Rwanda 2019
Uvuye ibumoso, igisonga cya 2 cya Miss Ghana 2019, Deborah Opoku, Miss Ghana 2019 Rebecca Kwabi, Miss Tanzania 2019 Sylivia Sebastian, Miss South Sudan 2019 Mariah Maget Nyayiena, Miss Uganda 2019 Olivia Nakakande na Miss Botswana 2019 Oweditse Phirinyane
Miss University Africa Burundi 2019, Uwimana Dative
Minisitiri Nduhungirehe Olivier yari ahabaye
umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporoki Eduard yari yitabiriye uyu muhango(wambaye ingofero)
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwimana Jean Clause
    Ku wa 23-02-2020

    Uko bisakose karintambwe tumaze gute .
    Kurwego mpuza mahanga.
    Ugereranije no mu myaka Ishize kabisa.
    Ndashimira ababa bateguye ibi birori byogutora nyampinga wigihugu cyacu.
    Bakomereze aho.
    Ubutaha bazagerageze kujera igihe neza .
    Ibindi byari sawa.

  • NSHOGOZA ANDRE
    Ku wa 23-02-2020

    Twishimiye kwakira Naomi nyampinga 2020

  • NSHOGOZA ANDRE
    Ku wa 23-02-2020

    Twishimiye kwakira Naomi nyampinga 2020

  • NSHOGOZA ANDRE
    Ku wa 23-02-2020

    Twishimiye kwakira Naomi nyampinga 2020

  • Cyusa Eric
    Ku wa 23-02-2020

    Turanenga Cyane Ukuntu bakumiriye I Tangazamakuru mu Majonjora.

    Turanenga Amasaha Bamaze Twarambiwe Rwose Nkabantu Twagiye Kuvumba Television Twatashye Tudasoje kureba hhh

    Bigomba Guhinduka RWOSE

IZASOMWE CYANE

To Top