Sanura Kasimu, nyina wa Diamond Platnumz yatutse mu buryo bukomeye umupasiteri washatse kumwunga na Abdul Juma wahoze ari umugabo we bagatandukana.
Bi Sandra[benshi bira Mama Dangote] yumvikanye mu majwi yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania asukiranya ibitutsi abwira umupasiteri wamubwiye ko ‘bidakwiye ko atererana Abdul Juma’ urembye.
Se wa Diamond ararembye, yafashwe n’indwara bikekwa ko ari kanseri y’uruhu yamuteye uburwayi budasanzwe bwamufashe amaguru. Abaganga bavura se wa Diamond bavuze ko umwanzuro ari ukuyaca amaguru.
Juma avuga ko agahenge afite ari uko aherutse gufashwa n’umukobwa we witwa Zubeba uba mu Bwongereza wamusuye muri iyi minsi, agashinja umuhungu we kumutererana, yabuze amafaranga yo kwivuza bigeza ubwo arembera mu rugo.
Ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko Pasiteri Komando Mashimo yagiranye ubushyamirane na Sandra ubwo yari amuhamagaye kuri telefone ashaka kumugira inama ngo yiyunge na Juma Abdul, undi aho kumwumva yamututse cyane.
Nyina wa Diamond yabwiye Komando Mashimo amagambo mabi arimo kumuvangura n’ibindi biremwamuntu undi aho kumutuka ahubwo yamwibutsaga ko ari ‘umukozi w’Imana’.
Sanura Kasimu yasoje ikiganiro yuka inabi uyu mupasiteri amubwira ko ashaka kubaka izina biciye ku muryango wa Diamond. Nta gitutsi pasiteri yigeze abwira uyu mugore mu gihe we yanamubwiraga ko ‘ari imbwa nini’.
Pasiteri Mashimo aheruka kugirana ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko yoherejwe n’Imana ngo acungure umuryango wa Diamond uri mu mwiryane wa karande.
Yanumvikanye ashimangira ko kuba Diamond adafasha umubyeyi we umuzi wa byose ari nyina Sandra watumye abana ba Abdul Juma bamwanga urunuka.
Uyu pasiteri Mashimo avuga ibi mu gihe hari izindi nkuru zasohotse muri Tanzania zihishura ko urwango rwa Diamond kuri se rwaturutse ku kuba yarataye umuryango akajya kuba wenyine bityo na we abonye amafaranga ayarya wenyine.

Ibitekerezo
Kwangwaru
Ku wa 21-03-2019Uyu mugore ameze nk’intare y’ingore!! Singaya n’abavuga ko yajyanye umuhungu we mu marozi ngo akunde abe superstar!