Imyidagaduro

Nyina wa Diamond yibasiwe bikomeye

Nyina wa Diamond yibasiwe bikomeye

Nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz, Sanura Kassim cyangwa Mama Dangote nk’uko bakunze kumwita, yibasiwe na bantu benshi nyuma yo kuvuga amagambo ku mwana wa Tanasha atafashwe neza.

Mu minsi ishize ni bwo mushiki wa Diamond, Esma Khan yashyize kuri Instagram ifoto ya Neeb Junior, umuhungu Tanasha yabyaranye na Diamond iherekezwa n’amagambo agira ati“I miss You Tom Kaka.”

Nyina wa Diamond yahise aza kuri iyi foto na we ayivugaho agira ati“Kichwa Kikubwa.” Bivuze ngo “Umutwe munini.” Ni ibintu ashobora kuba yaranditse atebya ariko byahise bikurura impaka ndende.

Kuba bivugwa ko gutandukana kwa Tanasha na Diamond yarabigizemo uruhare, ni kimwe mu byatumye bitakirwa neza maze yibasirwa n’abantu benshi batandukanye.

Mu butumwa buri mu ndimi z’amahanga nk’Icyorengeza n’Igishwayile twashyize mu Kinyarwanda bwaje, buragira buti“ibitutsi ni iby’iki? Niba ufitanye ibibazo na nyina ntabwo ari byiza niba ugerageza gushimisha Zari.”

Uwitwa mercymyra193 yagize ati“Aka ni ko keza k’umugambanyi(Yuda)”

moreenemmanuely ati“ko mbona utiyizi? Uwo si umwuzukuru wawe? Ibibazo byawe na Tanasha umwana afite irihe kosa? Mubabarire.”

mum.curtis ati“@mama_dangote satani”

Mu butumwa burenga 230 bwatanzwe kuri iki gitekerezo benshi bagiye bamwibasira bamubwira ko ibyo yakoze bitari bikwiye nyirakuru w’umuntu.

Gusa hari bamwe bamubwiraga ko babizi ko ibyo yakoze yarimo yikinira kandi ko nka nyirakuru afite uburenganzira bwo kumwita amazina yose ashaka.

Nyina wa Diamond yibukijwe kuba umuhungu we yaratandukanye na Tanasha nta kosa umwana yakoze
Ifoto ya Naseeb Jr yatumye nyina wa Diamond yibasirwa

Nyina wa Diamond na we akaba yaje gusubiza ko abantu badakwiye guhangayikishwa n’uko yise uyu mwana Kichwa Kikubwa(Gitwe Kinini) kuko yabikoze kubera ko kuva yavuka ariko bamwitaga kandi na Diamond na we ngo akiri umwana niko yamwitaga, bityo ko nta nyungu afite mu gutuka umwuzukuru we.

View this post on Instagram

I miss you Tom Kaka 😘😍

A post shared by Esma khan (@_esmaplatnumz) on

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top