Umuhanzikazi Nyiranyamibwa Suzanne yaherekejwe mu cyubahiro mu muhango waranzwe no kuvuga ubuzima bwe, urukundo yakundaga Igihugu n’uruhare yagize mu kubungabunga umuco nyarwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026 nibwo Nyiranyamibwa Suzanne uheruka kwitaba Imana azize uburwayi yasezeweho bwa nyuma.
Ni umuhango witabiriwe n’abagize umuryango we, inshuti, abahanzi, abayobozi ku rwego rw’Igihugu ndetse n’ibindi byamamare.
Binyuze muri Ntazinda Marcel, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Nyiranyamibwa yari abereye umwe mu bajyanama yashimiye uruhare yagize mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi bw’u Rwanda kandi amushimira uruhare yagize mu guteza imbere umuco nyarwanda n’urukundo rw’Igihugu yatoje benshi, ishimangira ko ibisekuru bizaza bizakomeza kumenya indirimbo ze, bigasobanukirwa amateka zibumbatiye n’imbaraga z’ubuhanzi mu gutanga icyizere no kunga abantu.
Uhagarariye umuryango wa Nyiranyamibwa, yavuze ko urupfu rw’uyu mubyeyi rwabatunguye kuko nubwo yavuye mu Bubiligi avuye kwivuza afite imbaraga nke, baketse ko ari umunaniro w’urugendo, ariko nyuma y’iminsi itatu yaje kuremba bahamagara imbangukiragutabara ariko ihagera yamaze kwitaba Imana.
Yavuze ko kandi yari umubyeyi ukunda igihugu cyane.
Ati "Nyiranyamibwa Suzanne yaranzwe no gukunda umuryango we, gukunda abe, ntiyarekeraho, akunda n’Igihugu ku buryo abenshi icyo kintu bakimuziho binyuze mu ndirimbo yahanze abenshi bazi. Muri izo ndirimbo yagaragaje urukundo akunda Igihugu cye, akunda umuryango we, akunda abe, akunda inshuti, akunda abantu muri rusange.”
Nyiranyamibwa Suzanne akaba yaritabye Imana azize uburwayi tariki ya 16 Ukwakira 2026 aho yari afite imyaka 83.
Nyiranyamibwa Suzanne yasezeweho bwa nyuma uyu munsi, igitambo cyo kumusabira kikaba cyabereye muri Regina Pacis ni mu gihe yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

Ibitekerezo