Siporo

Nyuma y’amasaha aterenze 12 umuyobozi wa Simba SC ya Kagere yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe

Nyuma y’amasaha aterenze 12 umuyobozi wa Simba SC ya Kagere yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe

Mu ijoro ryakeye ni bwo Mohammed Dewji ‘Mo Dewji’, wari umuyobozi w’ikipe ya Simba SC yeguye ku mirimo yo kuyobora iyi kipe bitewe n’uko ayishoramo amafaranga menshi ariko ntitsinde, ubu yamaze kwisubiraho aho yongeye kwemeza ko akiri perezida w’iyi kipe.

Ibi yari yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, ni nyuma y’uko bari bamaze gutsindwa na mtibwa Sugar ku mukino wa nyuma Mapinduzi Cup ikabatwara igikombe.

Yahise atangaza ko nyuma ya miliyari 4 z’amashilingi ya Tanzania yishuye nk’imishahara muri 2019 ariko intsinzi ikabura ahisemo kwegura akaba azakomeza kuba umushoramari mu ikipe y’abato ba Simba SC no mu bikorwa remezo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa 9:58’, uyu mugabo yatunguranye atangaza ko ibyabaye kuri konti ye byari amahirwe make, ngo ubu arahari mu ikipe ya Simba bagiye gushaka igikombe cya shampiyona.

Yagize ati“ibyabaye kuri konti yanjye ejo hashize byari amahirwe make. Turi kumwe. Tugiye gusubira muri shampiyona dukomeye. Twiteguye shampiyona. Ndashimira Mtibwa Sugar kuba yegukanye igikombe. Njye ndi Simba no mu maraso, nzaguma ndi Simba.”

Amakuru avuga ko nyuma yo kwegura hahise haba inama y’igitaraganya, uyu mugabo asabwa gukomeza kuyobora iyi kipe, uyu mugabo yerekanaga ko impamvu nyamukuru yatumye yegura atari no gutsindwa kwa Simba SC, ahubwo ngo muri komite y’iyi kipe harimo abantu bamuvangira ari byo byatumye Simba SC itakibona intsinzi, bikavugwa ko hahise hahagarikwa 2.

Mo Dewji yisubiheho ku cyemezo yari yafashe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top