Imyidagaduro

Nyuma y’imyaka 3 Sankara yagarutse mu gasobanuye, yavuze aho yari yaraburiye(VIDEO)

Nyuma y’imyaka 3 Sankara yagarutse mu gasobanuye, yavuze aho yari yaraburiye(VIDEO)

Umusobanuzi wa filime wakunzwe na benshi ariko akaba yari amaze igihe atumvikana, Sankara The Premier avuga ko ikintu cyatumye abura ari gahunda z’umuryango yari ahugiyemo zituma atinda ariko ubu ngo yagarutse.

Sankara The Premier ubusanzwe yitwa Mutore Isaac, akaba umuvandimwe wa Bugingo Bony wamamaye nka Junior Giti, Nkusi Thomas uzwi nka Yanga na Mike bose bazwi mu gasobanuye.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Sankara avuga ko yatangiye uyu mwuga muri 2012 abijyanywemo n’uko Junior(mukuru we) yabikoraga, avuga ngo niba Junior abikoze na we kuki atabikora, gusa ngo bose bafatiraga icyitegererezo kuri mukuru wabo, Yanga.

Uyu musore wari umaze igihe atumvikana mu mwuga wo gusobanura filime aho abakunzi be bari barayobewe aho yagiye, yavuze ko kumara imyaka 3 adakora byatewe na gahunda z’umuryango yari ahugiyemo bituma atinda.

Ati”Naje kugira ibintu ngomba kujya kwitaho mu muryango, icyo gihe nari muri Kenya, hari ibintu byo mu muryango narimo nirukamo, birantinza ariko ku bafana banjye filime zo zatangiye gusohoka, ntibagire ikibazo.”

“Sinavuga ngo ni umuryango gusa, wenda hari ibindi bibazo umuntu aba afite ntabwo najya gusobanura ngo mvuge buri kimwe ariko nagombaga kugenda ariko naragarutse.”

Uyu musobanuzi wari ukunzwe na benshi yavuze ko abakunzi be bakwizera ko agiye kubaha ibyiza birenze ibyo yabahaga mbere.

Sankara avuga ko agarutse mu mwuga wo gusobanura filime ari wese
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nico
    Ku wa 16-09-2023

    Ndabakunda Mukomer Kukazi

  • Rapson
    Ku wa 10-07-2021

    Ese uriy usobanur films zomuri turkey kuri youtube witwa sankara the future ntaho muhuriye ko akoresha amafoto yawe.

  • P
    Ku wa 9-07-2021

    Cyakora Umuntu ariterura Akabesha birababaje Yiberaga muruturusu ntamunsi numwe tutahuraga yambaye T-shirt yumutuku gusa Courage mumpano

  • P
    Ku wa 9-07-2021

    Cyakora Umuntu ariterura Akabesha birababaje Yiberaga muruturusu ntamunsi numwe tutahuraga yambaye T-shirt yumutuku gusa Courage mumpano

  • Mbabazi Kevin
    Ku wa 9-07-2021

    Ndasubira kuri filme pee nkunda displine yawe uzite kukazi ugakore ukanoza bya kinyamwuga

    Wasobanuraga neza Kandi Imana izagushtigikire

  • Mbabazi Kevin
    Ku wa 9-07-2021

    Ndasubira kuri filme pee nkunda displine yawe uzite kukazi ugakore ukanoza bya kinyamwuga

    Wasobanuraga neza Kandi Imana izagushtigikire

  • Olivier
    Ku wa 9-07-2021

    Welcome bro.

  • Olivier
    Ku wa 9-07-2021

    Welcome bro.

  • Olivier
    Ku wa 9-07-2021

    Welcome bro.

  • Olivier
    Ku wa 9-07-2021

    Welcome bro.

  • Olivier
    Ku wa 9-07-2021

    Welcome bro.

  • Olivier
    Ku wa 9-07-2021

    Welcome bro.

  • Olivier
    Ku wa 9-07-2021

    Welcome bro.

  • BAGABO Frank
    Ku wa 8-07-2021

    Wadaaa! Sankala the primier welcome back brother,Nejejwe nuko ugarutse mugasobanuye. Much respect brother

IZASOMWE CYANE

To Top