Siporo

Ovambe waje aje muri Rayon Sports yagizwe umutoza wa Mukura VS

Ovambe waje aje muri Rayon Sports yagizwe umutoza wa Mukura VS

Umutoza Olivier Mathurin Ovambe, ufite ubwenegihugu bw’u Butaliyani waje aje gutoza ikipe ya Rayon Sports, yagizwe umutoza mukuru wa Mukura VS.

Tariki ya 5 Nyakanga 2019 ni bwo Ovambe yageze mu Rwanda aje mu ikipe ya Rayon Sports mu igeragezwa aho yagombaga gutoza iyi kipe mu gikombe cya CECAFA Kagame Cup maze imyitwarire ye ikaba ari yo igena niba agomba guhabwa akazi.

Yatoje iyi kipe maze aviramo muri 1/4 akuwemo na KCCA imutsinze igitego 1-0. Rayon Sports ikaba itarashimye imyitwarire ye bahitamo kudakomezanya na we ikipe bayisibiza Robertinho.

Mukura VS yatandukanye n’umutoza Haringingo Francis werekeje muri Police FC, ikaba yahise ifata umwanzuro wo guha amasezerano uyu mugabo.

Uyu munsi Mukura VS yari imaze iminsi ishakisha umutoza, ikaba ari bwo yerekanye Olivier Ovambe nk’umutoza mukuru.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top