Imyidagaduro

Patrick yihanganishije umukunzi we Wema Sepetu uri muri Gereza

Patrick yihanganishije umukunzi we Wema Sepetu uri muri Gereza

Patrick, uzwi cyane ku izina rya PCK kuri Instagram, yafashe umwanya yihanganisha umukunzi we Wema Sepetu uri mu maboko ya polisi.

Ku munsi wo kuwa Mbere nibwo Wema Sepetu yatawe muri yombi azira kwanga kwitaba urukiko.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ghafla avuga ko ubutumwa Patrick yanyujije kuri Instagram bwari mu rwego rwo gukomeza no kwihanganisha umukunzi we.

Yagize ati: “Ihangane kuko bibaho, ibi bizarangira. Narababaye cyane kubera ibyabaye ariko nizeye ko gereza atari iherezo ry’ubuzima kuko bizarangira kandi usigare ukomeye.”

Tubibutse ko uyu mukinnyi wa filime ukomeye gihugu cya Tanzaniya, Wema Sepetu, hashize iminsi itatu ari muri gereza akaba asigaje indi minsi ine kugira ngo igifungo yakatiwe kirangire.

Wema Sepetu yakatiwe igifungo cy’iminsi irindwi n’umucamanza Kasonde nk’igihano cyo kwanga kwitaba urukiko inshuro ebyiri.

Akaba kandi akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ifoto ku mbuga nkoranyambaga aryamye ndetse ari gusomana n’umukunzi we bitegura kuzarushinga, ibi bikaba bihabanye n’amategeko agenga igihugu cya Tanzaniya. Wema Sepetu ni we muntu wa mbere ufunzwe kubera icyo cyaha.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top