Siporo

Peace Cup: Uko amakipe yatomboranye muri 1/4

Peace Cup: Uko amakipe yatomboranye muri 1/4

Tombora y’uko amakipe azahura muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports igomba kwerekeza Gicumbi mu gihe Intare FC zigomba guhura na Kiyovu Sports.

Uyu munsi ni bwo hakinwe imikino yo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro ya 1/8.

Rayon Sports, Etincelles FC, Gasogi United, Intare FC, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Police FC na AS Kigali niyo makipe yageze muri 1/4.

Tombora ya 1/4 ikaba yasize ikipe ya Rayon Sports igomba kubanza gusura Gicumbi FC.

Ikipe y’Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri yageze muri 1/4 yatomboye Kiyovu Sports mu gihe Gasogi United nayo izahura na AS Kigali.

Imikino ya 1/4 ikaba izakinwa tariki ya 19 na 20 Kamena 2019 mu gihe imikino yo kwishyura izaba tariki ya 22 na 23 Kamena 2019.

Dore uko gahunda yose ya 1/4

Tariki ya 19 Kamena 2019
Etincelles vs Police FC
Intare FC vs Kiyovu Sports

Tariki ya 20 Kamena 2019
Gicumbi FC vs Rayon Sports

AS Kigali vs Gasogi United

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • safari Erick
    Ku wa 16-06-2019

    ndabona Ai byiza gusa Apr nihangane ejo niheza

IZASOMWE CYANE

To Top