Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, Ahmad Ahmad mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yatawe muri yombi aho yarari mu gihugu cy’u Bufaransa akaba akurikiranyweho ibyaha birimo ruswa no kunyereza imisoro.
Ahmad Ahmad ukomoka mu gihugu cya Madagascar akaba yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane akuwe muri hoteli mu mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yari yitabiriye inteko rusange ya FIFA ya 69 yatorewemo Giani Infantino kongera kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi kugeza 2023.
Nk’uko Jeune Afrique ibitangaza, Ahmad yatawe muri yombi akuwe muri hoteli ya Berri mu mujyi I Paris aho yagiye guhatwa ibibazo n’abashinzwe kurwanya ruswa no kunyereza imitungo n’imisoro, ni ku byaha akekwaho birimo ruswa.
Ahmad ngo yambuye isoko kompanyi ya Puma isoko ryo gutanga imipira ariha Technical Steel yarengejeho ibihumbi 830 by’amadorali kuyo Puma yatangaga, akaba ari nayo yafashwe nka ruswa.
Ibi bibaye nyuma y’uko CAF yaraye ifashe umwanzuro wo gusubiramo umukino wa nyuma wa CAF Champions League.
CAF yari yafashe umwanzuro wo guha iki gikombe Esperance de Tunis kuko Wyadad AC yari yivanye mu kibuga ivuga ko bayibye igitego.
CAF ikaba yarahise ikora inama maze mu ijoro ryakeye yemeza ko uyu mukino ugomba gusubirwamo ukazabera muri Afurika y’Epfo.
)
Ibitekerezo