Imyidagaduro

Polisi yasabye umuraperi Khalfan kuba urumuri rw’ibyiza nyuma yo gufatirwa mu ikosa nk’iryo aheruka guhanirwa

Polisi yasabye umuraperi Khalfan kuba urumuri rw’ibyiza nyuma yo gufatirwa mu ikosa nk’iryo aheruka guhanirwa

Umuraperi Khlafan yaraye afatiwe mu bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, polisi ivuga ko abantu bazwi bagakwiye kuba urumuri rwiza ku bandi, bafata iya mbere mu kubahiriza amabwiriza ya leta.

Police y’u Rwanda ikaba yaraye ifashe abantu 23 bafatiwe ahantu 2 hatandukanye, hamwe hari 4 n’ahandi 19, barimo n’umuraperi Khalfan barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Baraye bafatiwe Kibagabaga saa 21h aho bari mu birori by’isabukuru kandi muri ibi bihe ibirori byose byarahagaritswe bitewe n’ubwiyongere bw’iki cyorezo.

Uko ari 23 bakaba beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukuboza 2021.

Nizeyimana Odo uzwi nka Khalfan yavuze ko amakosa yakoze ari yo arimo kuzira akaba yambaye amapingu, yasabye abanyarwanda imbabazi abibutsa kugendera ku mategeko.

Ati “Ni ibi byambayeho, twarenze ku mabwiriza ya COVID-19, ndasaba imbabazi abanyarwanda bose muri rusange. Izi nizo ngaruka zo gukora icyaha, nabihereyeho twirinde COVID, tugendere ku mategeko n’amabwiriza.”

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko abantu bazwi nka Khalfan bakabaye urumuri rwiza ku babakurikira aho guhora bafatiwe mu makosa.

Ati “Abahanzi bakunze kubita abasitari, abasitari bivuze kumurika, kuba intandaro y’urumuri rwo abandi bakwiriye kureberaho, ngira ngo rero nta muntu ufite abandi bantu bamureberaho ukwiye kuberaka ibintu bibi, yaba abahanzi n’abandi bantu bafite amazina bakurikirwa n’abantu benshi bakwiye kubabera urumuri rw’ibintu byiza.”

Si ubwa mbere Khalfan afashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kuko no muri Nzeri 2021 yari yafatiwe mu birori by’isabukuru Kicukiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Aba bafashwe bakaba bapimwe basanga nta n’umwe wanduye iki cyorezo, bakaba bagomba kuganirizwa ubundi bakishyura amande nk’uko amategeko abiteganya bagataha.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Apollo yibukije abantu ko muri ino minsi ibirori bitemewe bityo ko abantu bakwiye kwizihiza iminsi mikuru mu ngo zabo ntabyo gutumira.

Khalfan yaraye muri gereza nyuma yo gufatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top