Nyuma y’iminsi 10 asezeranye imbere y’amategeko, Producer Knoxbeat yarushinze na Akamikazi Bernice.
Producer Knoxbeat usanzwe ukora akazi ko gutunganya indirimbo, yakoze ubukwe nyuma y’uko yasezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021.
Uyu mugabo akaba yari agaragiwe na Uwizeyimana Marc[Rocky Kirabiranya] ari na we n’ubundi wari parrain we mu gusezerana imbere y’amategeko.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko. Icyo gihe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Knoxbeat yashyizeho amwe mu mafoto y’ubukwe bwe aherekezwa n’amagambo agira ati“kunda abo bagukunda”
Knoxbeat yakoze indirimbo nyinshi kandi zamenyekanye nka ‘Ngufite ku mutima’ ya Bushali na The Ben, ‘Ngirente’ ya Amalon, ‘Ibanga’ ya Zizou na Christopher Muneza n’izindi nyinshi.

Ibitekerezo