Queen Cha yagarutse ku mafoto yari agiye gutuma areka umuziki
Queen Cha yahishuye ko yageze ku rwego rwo gushaka kuraka umuziki bituruyse ku bitekerezo byakurikiye amafoto ye yasakaye yambaye mu buryo bwavugishije benshi.
Muri Mutarama 2013, Queen Cha yakoze agashya i Kigali aravugwa biratinda. Icyo gihe yari yagiye kuririmba mu kabari kitwa Relax Bar agenda yambaye mu buryo bwumije abantu.
Icyo gihe, Queen Cha yari umukirisitu wari ukomeye ku mahame y’Itorero ry’Abadiventisiti ari nacyo cyatumye amafoto ye akangaranya benshi.
Queen Cha yari yambaye ikanzu ngufi y’ubururu n’akenda kamufashe ku maguru (bas). Amwe muri yo, hari n’aho agaragaza n’akenda k’imbere k’umweru Queen Cha yari yambaye.
Mu kiganiro yagiranye na KT Press asobanura igituma abakobwa ari bake mu muziki mu Rwanda, Queen Cha yahishuye ko bidaterwa n’uko abahungu ari bo bafite impano kurusha bashiki babo.
Yavuze ko hari abakobwa benshi b’abanyempano mu kuririmba ariko batinya kwinjira mu muziki batinya igitutu bazashyirwaho biciye mu bitekerezo binyuzwa mu binyamakuru.
Yahise yitangaho urugero avuga ko mu 2013 yageze ku rwego yumva azinutswe umuziki kubera uburyo abantu bamwibasiye bashingiye ku myambarire yagaragaje mu gitaramo yari yakoze.
Yagize ati “Ku giti cyanjye, nageze aho numva nareka umuziki ubwo nabyukaga mu gitondo ngasoma ibitekerezo bica intege ku mafoto yanjye ubwo narimo ndirimba mu kabari, kandi burya nari nambaye nk’ugiye kuririmba.”
Queen Cha ukorera umuziki muri The Mane, aherutse guhabwa igihembo cya mbere mu muziki. Yahawe icy’Umuhanzi wahize abandi mu cyiciro cy’abagore muri Salax Awards 2019, ni na we mukobwa rukumbi watsinze.

Ibitekerezo