Siporo

Rayon Sports ishobora kwikura mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari

Rayon Sports ishobora kwikura mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ko mu Rwanda irimenyesha ko mu gihe batemeye ko bakoresha abakinnyi babo baguze batarabona ibyangombwa itazitabira igikombe cy’Intwari giteganyijwe gutangira mu mpera z’iki mcyumweru.

Biteganyijwe ko tariki ya 25 Mutarama 2020 ari bwo hazatangira imikino y’igikombe cy’Intwari cya 2020, ikazasozwa tariki ya 1 Gashyantare 2020.

Mu mategeko agenga iri rushanwa biteganyijwe ko rizakinwa n’abakinnyi bafite ibyangombwa bibemerera gukina shampiyona (license) ndetse n’umubare w’abanyamahanga ukaba ari 3 nko muri shampiyona.

Rayon Sports ivuga ko yasabye ko iri rushanwa ryafungurwa(open tournament) bakaba bakoresha abakinnyi yaguze ariko batarabona ibyangombwa, gusa ngo barabyanze.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko bamaze kwandikira federasiyo bayimenyesha ko batazitabira iri rushanwa mu gihe batabaretse ngo bakoreshe abakinnyi babo bose, ngo ni irushanwa ryakabafashije gukomeza kwitegura shampiyona kuko ryashyizwe no mu gihe cyo kugura abakinnyi.

Yagize ati“icyo twe twifuza ni uko irushanwa ryafungurwa(open tournament) buri mukinnyi wacu akaba yakwemererwa gukina, ni irushanwa twumva ko ryakadufashije gukomeza kwitegura shampiyona kuko n’ubundi ryaje mu gihe cyo kugura abakinnyi, twumva rero batureka tugakoresha n’abakinnyi bacu twaguze batarabona ibyangombwa.”

“twebwe twamaze kwandikira FERWAFA, ibaruwa yarangiye mu kanya iraba yagezeyo, turayimenyesha ko twe dushobora kuva mu irushanwa mu gihe irushanwa batarifunguye kuri buri wese.”

Irushanwa ry’Intwari rizahuza amakipe 4 ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2018-2019 ari yo; Rayon Sports, APR FC, Police FC na Mukura VS. Azahura hagati yayo igize amanota menshi abe ari yo yegukana migikombe.

Rayon Sports irasaba ko n'abakinnyi batarabona ibyangombwa bakemererwa gukina
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Iyagaba Abdoul
    Ku wa 24-01-2020

    Royon ifite ubyoba yuko yaseba ishuro yakabiri none nunva nasaba fegwafa abarekera abakinyi babo hanyuma turebe umukino mwiza.

  • Iyagaba Abdoul
    Ku wa 24-01-2020

    Royon ifite ubyoba yuko yaseba ishuro yakabiri none nunva nasaba fegwafa abarekera abakinyi babo hanyuma turebe umukino mwiza.

  • Theo
    Ku wa 24-01-2020

    Rayon sports niyishakire imikino yagishuti iyifasha kumenyereza abakinnyi bayo irushanwa irireke ndumva ntacyo rizayifasha.niba aruko rimeze.

  • Theo
    Ku wa 24-01-2020

    Rayon sports niyishakire imikino yagishuti iyifasha kumenyereza abakinnyi bayo irushanwa irireke ndumva ntacyo rizayifasha.niba aruko rimeze.

  • Ahahaha
    Ku wa 23-01-2020

    Njye nshyigikiye Rayon Sport. Ni dona-dona, ntabwo rayon yaba yemeye kwitabira irushanwa NGO MAZE BANGIRE ABAKINNYI BAYO, nubwo batarabona license, BAKAGOMBYE KUBA BARI KUMENYERANA N’ABANDI kugirango shampiyona izatangire RAYON SPORT IHUZA...ubwo rero muri ino minsi yaba ifite amakipi 2, izakina irushanwa n’itazarikina...UBWO AYO MAKIPI AZABA IKIPE IMWE RYARI?

  • -xxxx-
    Ku wa 23-01-2020

    Bagize ubwoba bwuko bashobora kongera kwandagazwa na mukeba.

  • -xxxx-
    Ku wa 23-01-2020

    Bagize ubwoba bwuko bashobora kongera kwandagazwa na mukeba.

  • -xxxx-
    Ku wa 23-01-2020

    Bagize ubwoba bwuko bashobora kongera kwandagazwa na mukeba.

IZASOMWE CYANE

To Top