Siporo

Rayon yongeye kumuhomba! Muhadjiri yerekeje mu ikipe y’abashinzwe umutekano

Rayon yongeye kumuhomba! Muhadjiri yerekeje mu ikipe y’abashinzwe umutekano

Hakizimana Muhadjiri wari usoje amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali, yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC kuyikinira mu gihe cy’umwaka nubwo yifuzwaga na Rayon Sports.

Hakizimana Muhadjiri yinjiye muri AS Kigali muri Kanama 2020 ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe wagombaga kurangirana n’umwaka w’imikino wa 2020-2021, icyo gihe yayisinyiye nyuma y’ibiganiro by’igihe kinini na Rayon Sports, ndetse iyi kipe yemezaga ko ku kigero cyo hejuru ya 90% azakinira iyi kipe.

Nyuma yo gusoza amasezerano muri AS Kigali, uyu musore ni umwe mu bo ikipe ya Rayon Sports na none yifuzaga ndetse n’amakuru akavuga ko hari ibiganiro bagiranye.

Gusa nubwo yifuzwaga na Rayon Sports, amakuru ISIMBI yamenye kandi yizeye ni uko yamaze kwerekeza muri iyi kipe akazayikinira mu mwaka w’imikino utaha aho yatanzweho miliyoni 15 n’umushahara wa miliyoni.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’umunyamabanga w’iyi kipe, CIP Obed Bikorimana ariko avuga ko ayo makuru ntayo azi ariko agomba kubanza kumenya aho yaturutse gusa ngo ni umukinnyi mwiza buri kipe yakwifuza ndetse nk’ikipe ya Police FC bamutekerejeho.

Ati "reka mbanze menye aho byaturutse kuko nshobora kugusubiza nkagusubiza ibinyuranye, niriwe mu bintu byinshi ntabyo nzi, gusa ni umukinnyi mwiza buri kipe yakwifuza."

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi, yabwiye ISIMBI ko byarangiye yamaze kwerekeza muri iyi kipe ku buryo umwaka azakinira Police FC.

Hakizimana Muhajdiri yabonye ikipe nshya
Yongeye gutera umugongo Rayon Sports yerekeza muri PoliFC
Yasinye umwaka umwe muri Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Munana
    Ku wa 3-07-2021

    Mutubarize ibya muhire Kevin ni bya bus ya rayon sport

  • Niyonsenga Bonane
    Ku wa 3-07-2021

    Polici ko ihakana ibya muhadjili

  • Munana
    Ku wa 3-07-2021

    Nakibazo nu bwo yagenda tanubwo ashobotse yazadutesha umutwe muri rayon kd Atari igitangaza?

  • Kade
    Ku wa 3-07-2021

    Muhajiri ntahisemo neza

  • Kade
    Ku wa 3-07-2021

    Muhajiri ntahisemo neza

  • Kade
    Ku wa 3-07-2021

    Muhajiri ntahisemo neza

IZASOMWE CYANE

To Top