Riderman yafashe umwanya mu gitaramo hagati cyo Kwita Izina yunamira Rwasa
Ubwo yari ageze ku rubyiniro mu gitaramo cyo Kwita Izina, Riderman yasabye ko babimwemereye hafatwa umwanya ungana n’amasegonda 10 yo kwibuka umukinnyi wa filime nyarwanda Nsanzamahoro Denis [Rwasa] uheruka kwitaba Imana.
Tariki ya 6 Nzeri, ni ku wa Kane w’iki cyumweru turimo gusoza, ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Nsanzamahoro Denis wamenyekanye muri sinema nyarwanda nka Rwasa yitabye Imana azize indwara ya Diabete.
Ubwo yari ageze ku rubyiniro mu ijoro ryakeye mu gitaramo cyo Kwita Izina Concert cyabereye muri Kigali Arena, Riderman yavuze ko Rwasa yakoze byinshi kandi byiza, ngo yari umwe mu bakinnyi b’abahanga sinema nyarwanda yagize banayitangiye.
Yakomeje asaba ko mu rwego rwo kumuha agaciro, kumwunamira no kumwibuka ko bafata amasegonda 10 yonyine bakamwibuka.
Yagize ati"Yitwa Denis yakinnye muri filime nyinshi nka ‘Rwasa’(Sakabaka), reka dufate amasegonda icumi yonyine kugira ngo tumwibuke. Yakoze ibintu byinshi. Ntabwo tuzamwibagirwa.”
Rwasa yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya Sakabakaba na Rwasa ari naho yakuye izina rya Rwasa, akaba ari bushyingurwe uyu munsi mu irimbi rya Rusororo.

Ibitekerezo
bebe
Ku wa 8-09-2019Andika Igitekerezo Hano rwasa nifilm na sakababaka ni film rero yamenyekanye nka Rwasa muri film ya rwasa ibyo mubikosore ninkuru yambere niko yariyanditse MURAKOZE