Imyidagaduro

Riderman yandikiye umugore we amagambo asize umunyu

Riderman yandikiye umugore we amagambo asize umunyu

Umuraperi Riderman yahaye umugore we Miss Agasaro Nadia ubutumwa bwo kumwifuriza ibihe byiza ashimangira ko urukundo rwabo rurushaho gukura umunsi ku wundi.

Riderman na Miss Agasaro Nadia bamaranye imyaka ikabakaba ine basezeraniye kuzabana kugeza ku rupfu. Mu gushimangira imbaraga z’urukundo rwabo, Riderman yibukije umugore we ko ‘bazahorana kandi ko nta kintu na kimwe azigera amuburana’.

Yanditse kuri Instagram ati “Agasaro, gatima gatuje ntazigera ‘nta’, gatako natoye tuzahorana, kirezi kirenze ntawe nkunganya, uwakumbuza namuhungabanya […] abazi uko ngukunda babihamya.”

Nta jambo Agasaro Nadia yavuze asubiza umugabo we gusa yahise ashyiraho ibishushanyo bitatu by’umutima mu ibara ritukura nk’ikimenyetso kivuga ‘urukundo’.

Agasaro Nadia Farid Ishmael na Gatsinzi Emery [Riderman] babana nk’umugore n’umugabo kuva muri Kanama 2015. Bashyingiranywe bombi basanzwe bazwi mu ruhando rw’imyidagaduro, umugore yari afite ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya ry’uwo mwaka, umugabo azwi nk’umuraperi ukomeye mu Rwanda.

Umuhungu wabo bise Rusangiza Eltad bisobanura ‘uwo Imana yishimira cyane,’ yabonye izuba ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2015.

Riderman yarongoye Agasaro Nadia wari Nyampinga wa Mount Kenya University
Aba bombi bari hafi kuzuza imyaka ine bari kumwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top