Siporo

Rutahizamu wavuzwe muri APR FC na Rayon Sports yerekeje muri Police FC

Rutahizamu wavuzwe muri APR FC na Rayon Sports yerekeje muri Police FC

Umunya-Ghana wakiniraga ikipe ya Musanze FC, Peter Agblevor yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC kuba yayikinira gutangirana n’imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24.

Uyu rutahizamu watsinze ibitego 8 mu mikino ibanza ya shampiyona, yavuzwe mu makipe nka APR FC na Rayon Sports ariko birangiye nta n’imwe yerekejemo.

Police FC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona, ikaba yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ndetse n’ikipe ya Musanze FC yemera kumugurisha.

Bivugwa ko Police FC yemeye kwishyura Musanze FC amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 10 nk’uko biri mu masezerano y’uyu mukinnyi ko ikipe izamwifuza ari yo izishyura.

Bivugwa ko n’umukinnyi ku giti cye na we yahawe miliyoni 10 nk’amafaranga yo kugira ngo yemere gusinyira Police FC.

Peter Agblevor yageze mu Rwanda muri 2021 ubwo yakoraga igeragezwa muri Rayon Sports ariko ntimushime, yahise ajya muri Etoile del’Est akinayo umwaka umwe wa 2021-22 ahita yerekeza muri Msuanze FC yasinyiye imyaka 2 akaba yari asigaje amasezerano y’amezi 6.

Peter Agblevor yerekeje muri Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NTAKIYINANIRA
    Ku wa 1-01-2024

    MURAKOZEKUDUHA AMKURU

  • NTAKIYINANIRA
    Ku wa 1-01-2024

    MURAKOZEKUDUHA AMKURU

  • Hakizimana emmanuel
    Ku wa 30-12-2023

    Ntabwo byaringobwa kajya muri policc kbx ntabwo imubereye uwomwana kbx

  • Hakizimana emmanuel
    Ku wa 30-12-2023

    Ntabwo byaringobwa kajya muri policc kbx ntabwo imubereye uwomwana kbx

IZASOMWE CYANE

To Top