Siporo

Urugendo rw’Amavubi rugaruka i Kigali rukomeje kuba inzira y’umusaraba

Urugendo rw’Amavubi rugaruka i Kigali rukomeje kuba inzira y’umusaraba

Urugendo rw’Ikipe y’Igihugu Amavubi ruva Cape Verde rugaruka i Kigali, rwabaye inzira y’umusaraba aho habayemo impinduka zigera kuri 5 zose.

Amavubi yakinnye na Cape Verde ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, uyu mukino banawutsinze ibitego 2-1.

Nyuma y’uyu mukino Amavubi yahagurutse i Praia mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri saa 5h yerekeza Dakar muri Senegal aho yagombaga gufatira Indege ya Kenya Airways iyigarura i Kigali ariko inyuze Nairobi muri Kenya.

Aha niho ibintu byaje guhindukira kuko iyi ndege yagombaga guhagaruka i Dakar saa 16h00’ zo muri Senegal ni ukuvuga saa 14h za Kigali, yaje guhaguruka saa 19h (saa 17h za Kigali). Amavubi yagombaga kugera i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu saa 8h30’ amasaha yahise ahinduka ko igomba kuhagera saa 14h25’.

Haje kuba impinduka kuko Amavubi yagombaga guhaguruka saa 13h55’ za Kigali, yabwiwe ko ahaguruka saa 14h40 aho byari byitezwe ko agera i Kigali saa 15h10’.

Impinduka ziheruka mu gihe hashobora no kuba izindi ni uko Amavubi noneho ari buhaguruke muri Kenya saa 15h10’ agere i Kigali saa 15h40.’

Urugendo rw'Amavubi rugaruka i Kigali rwabaye inzira y'umusaraba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top