Imyidagaduro

Rwabigwi wari warikuye muri Miss Rwanda yagarutse

Rwabigwi wari warikuye muri Miss Rwanda yagarutse

Abagize akanama nkemurampaka mu birori by’umunsi wa nyuma wa Miss Rwanda biyongereyemo amasura mashya muri iri rushanwa, Rwabigwi Gilbert wari warikuyemo aratungurana agarukamo.

Mu butumwa abategura iri rushanwa banyujije kuri Twitter bagaragaje abantu batandatu bari bugire uruhare rukomeye mu kwemeza umukobwa uba Nyampinga w’u Rwanda mushya.

Abagize akanama nkemurampaka ni Francine Uwera Havugimana, Rwabigwi Gilbert, Carine Rusaro, Jolly Mutesi na James Munyaneza.

Hatunguranye Rwabigwi wongeye gusubira muri aka kanama nkemurampaka yari yarakavuyemo asobanura ko mu byatumye avamo harimo iz’ubuyobozi.

Mbere y’uko umunsi w’ijonjora ry’ibanze rya mbere ugera ku wa 15 Ukuboza 2018, Rwabigwi Gilbert wari usanzwe yifashishwa nk’umukemurampaka mu myaka itatu ishize, yavuze ko atakiri muri izi nshingano.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter icyo gihe yanditse agira atii “Miss Rwanda yagarutse mu mpera z’iki cyumweru, yagutse kandi ari nziza kurushaho. Namaze kuva mu kanama nkemurampaka, n’ubwo nzakomeza gushyigikira irushanwa kubera impamvu zirimo n’iz’ubuyobozi.”

Yakomeje ati “Mfite amashyushyu yo kubona umukobwa uzasimbura Miss Rwanda 2018 ndetse akageza iri rushanwa ku rundi rwego.”

Rwabigwi wari warikuye muri Miss Rwanda yagarutse

Ubu, Rwabigwi ni umwe mu bari bwemeze Nyampinga mushya w’u Rwanda aratanga abandi gushira amatsiko y’umukobwa mushya urimikwa. Uyu musore yanabanye na bo mu mwiherero bari bamazemo icyumweru i Nyamata.

Yakurikiranye ibibazo babazwaga, ibizamini bahabwaga n’indi mikoro yose bagiye bakora mu gihe bamaze mu mwiherero wabereye muri Golden Tulip Hotel.

Mutesi Jolly ari muri aka kanama nkemurampaka
Bamwe mu bagize akanama nkemurampaka; James Munyaneza, Mutesi Jolly na Carine Rusaro
Rwabigwi Gilbert yatunguranye mu bagize akanama nkemurampaka
Abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda bicaye imbere y'abandi aho bareba abakobwa neza

Amafoto: Karangwa Gaspard

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Emmy
    Ku wa 26-01-2019

    Uwakoze ikosa nuwemeyeko agaruka

  • Emmy
    Ku wa 26-01-2019

    Uwakoze ikosa nuwemeyeko agaruka

IZASOMWE CYANE

To Top