Imyidagaduro

Ryaba ari ryo herezo rya Fresh Kid? Ibintu ntibyifashe neza

Ryaba ari ryo herezo rya Fresh Kid? Ibintu ntibyifashe neza

Bitunguranye umuhanzi 14K Bwongo wandikiraga indirimbo umuraperi ukiri muto w’umugande Fresh Kid, yasezeye mu inzu ifasha abahanzi ya De Texas Management ibarizwamo na Fresh Kid, benshi bahita bemeza ko uyu mwana agiye gusubira inyuma.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yatangaje ko atakibarizwa muri iyi nzu ifasha abahanzi ikanatunganya umuziki, abashimira ibyiza byose bamukoreye ndetse anifuriza Fresh Kid ishya n’ihirwe ariko yongeraho ko azamukumbura.

Yagize ati"nanditse ibi kugira ngo mbamenyeshe ko ntakiri muri De Texas Management, kuri abo bakunda 14K Bwongo bakomeze banshyigikire. Ndashaka gushimira umujyanama Francis, ababyinnyi ba De Texas Management... Nkwifurije amahirwe n’imigisha Fresh Kid wanjye."

Uyu muraperi ntiyigeze avuga impamvu yamuteye kuva muri iyi nzu, gusa benshi mu bakurikirana umuziki wa Uganda, bavuga ko iki cyemezo gishobora kugira ingaruka mbi ku muraperi w’imyaka 8, Fresh Kid kuko 14K ni we wamwandikiraga indirimbo none akaba yigendere.

Igenda rya Bwongo rishobora kugira ingaruka mbi ku muziki wa Fresh Kid
14K Bwongo asezera muri De Texas Management
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • fanny
    Ku wa 14-10-2019

    mukunzi yannick numugorewe bari mukazi urukundo rwiza gusa birashira

  • fanny
    Ku wa 14-10-2019

    ntibyashoboka ark nane niyobyabaho ntacyobyadutwara twakomeza tukarya

IZASOMWE CYANE

To Top