Imyidagaduro

Se wa Eminem yitabye Imana

Se wa Eminem yitabye Imana

Umuraperi Marshall Bruce Mathers III [Eminem] wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo se umubyara, Marshall Bruce Mathers Jr. II ku myaka 67 y’amavuko yitabye Imana azize indwara y’umutima.

Umuhanzi Eminem wamenyekanye cyane mu njyana ya Rap byakunze kuvugwa ko atigeze abana neza na se umubyara kuko byageze n’aho akora indirimbo avugamo amagambo y’uko se yamwirukanye mu rugo.

Ni mu ndirimbo imwe ya Eminem yise ‘Cleaning my closest’, yavuzemo amagambo y’uko atigeze abona se nk’umuntu.

Yagize ati: “Sinibaza niba yarigeze kuba yansoma ansezera. Nta byo nzi. Ubwa kabiri, ndifuza ko yakagombye gupfa. Ndareba mama ariko sinifuze kumuva iruhande.”

Nk’uko ikinyamakuru TUKO kibitangaza, mu biganiro Eminem yagiye atanga bitandukanye yavuze ko nyuma y’uko se amwirukanye yagerageje gukomeza kuvugana na we abinyujije mu mabaruwa atandukanye yamwandikiraga amusaba ko yamubabarira akagaruka bakabana nk’umwana mu rugo.

Bruce ubyara Eminem yashatse afite imyaka 22 y’amavuko mu gihe umugore we yari afite imyaka 15, maze nyuma y’imyaka ibiri babana ni bwo Eminem yavutse.

Se wa Eminem bavuzwe gutererana umwana we yitabye Imana

Eminem yapfushije se

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top