Nyuma y’akaruhuko k’ikipe y’igihugu, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iragaruka hakinwa umunsi wa kane aho Gorilla FC igomba kwakira Rayon Sports.
Ni umunsi uzakinwa guhera ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2026.
Ni umunsi uzabimburirwa n’umukino wa Kigali FC izakiramo Gicumbi FC kuri Kigali Pelé Stadium saa 16h00’. Nyuma y’uyu mukino saa 19h00’, Rayon Sports izamanuka mu kibuga ikina na Gorilla FC.
Hari imikino ibiri yagizwe ibirararane, uwo Al Merreikh SC yagombaga kwakiramo Etoile del’Est n’uwo APR FC yagombaga gusura Al Hilal SC.
Impamvu ni uko aya makipe atari Etoile del’Est arimo kwitegura imikino Nyafurika.
Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 3, Gicumbi FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 9, Etincelles FC ifite 7 mu gihe Bugesera FC na Gasogi United ari iza nyuma zifite ubusa.
Gahunda y’umunsi wa wa kane wa BK Pro-League
Ku wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2026
Kigali FC vs Gicumbi FC
Gorilla FC vs Rayon Sports
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026
Marine FC vs Kiyovu Sports
Bugesera FC vs Etincelles FC
Ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2026
Musanze FC vs Gasogi United
Sunrise FC vs Police FC
Amagaju vs Mukura VS

Ibitekerezo