Sinema

Abakunzwe muri sinema nyarwanda bazatorwamo abahize abandi mu iserukiramuco rya Mashariki

Abakunzwe muri sinema nyarwanda bazatorwamo abahize abandi mu iserukiramuco rya Mashariki

Iserukiramuco Mashariki African Film Festival rigiye kuba ku nshuro ya Gatanu, rizahuriza hamwe abakora filime bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye.

Kuri iyi nshuro, Mashariki African Film Festival ifite insanganyamatsiko igira iti “Sinema mu kugaragaza ubumuntu”.

Iyi nsanganyamatsiko yatekerejwe mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango nyarwanda kuzirikana ubumuntu ndetse no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu rwego rwo gushyigikira filime zakorewe mu Rwanda ndetse n’uruganda rw’ubuhanzi muri rusange, abategura iri serukiramuco ku bufatanye na Zacutv.com yerekana filime nyarwanda n’izo muri Afurika kuri internet (VOD platform) bashyize hanze filime icyenda z’Abanyarwanda zizahatanira ibihembo mu cyiciro yiswe ‘IZ’IWACU’ .

Muri filime zirenga 30 zari zatanzwe, hatoranyijwemo icyenda gusa. Mu zigiye guhatanira ibi bihembo, harimo iz’uruherekane zigomba kuzerekanwa muri iri serurikiramuco ndetse akanama nkemurampaka kakazatoranyamo inziza kurusha izindi.

Girumugabe Remy uhagarariye akanama katoranyije izi filime n’abakinnyi bahataniye Mashariki Film Festival, yavuze ko batoranyije bashingiye ku ngingo zitandukanye.

Yagize ati “Twagendeye ku bintu bitandukanye dutora izi filime, twarebye ku mbaraga z’abazikoze , uburyo zikozemo n’inkuru yazo.”

Filime zatoranyijwe muri iri serukiramuco:

1. Bugingo: Yayobowe na ApolineUwimana
2. Gito: Yayobowe na ApolineUwimana
3. Nyabingi : Yayobowe na Jean Paul Nyandwi
4. Les dieux de Karambembe: Patrick Djuma Niyonzima
5. Rurahiye: Yayobowe na Uzabakiriho Djihad
6. Seburikoko: Yayobowe na Jones Kennedy Mazimpaka
7. Turi Bamwe: Yayobowe na Faustin Munyarusenyi
8. City Maid: Yayobowe na Mutiganda wa Nkunda
9. Umukobwa Samantha: Yayobowe na Hitimana Emmanuel

Abakinnyi bitwaye neza muri izi filime bakaba nabo bazahatanira ibihembo aho hazavanwamo umukinnyi w’umugabo witwaye neza mu munani batoranyijwe ndetse n’umukinnyi w’umugore wahize abandi mu icyenda batoranyijwe.

Dore urutonde rw’abakinnyi bari guhatanira ibihembo bya Mashariki African Film Festival 2019:

Abakinnyi b’abagabo:

Jean Pierre Gasasira: Nyabingi Series
Ndjoli Kayitankole: Nyabingi Series
Gratien Niyitegeka: Seburikoko
Erneste Kalisa: Seburikoko
Emmanuel Ndayizeye: City Maid
Inyange Jean Paul: Les dieux de Karambembe
Muniru Habiyakare: Gito
Longin Irunga: Rurahiye

Abakinnyi b’abagore:

Antoinete Uwamahoro: Seburikoko
Leocadie Uwabeza: Seburikoko
Nicole Uwineza: City maid
Nadege Uwamwezi: City maid
Laura Musanase: City maid
Saphine Kirenga: Samantha
Fabiola Mukasekuru: Bugingo
Husna Umunyana: Les dieux de Karambembe
Pascaline Ingabire: Samantha

Nikuze ukina City Maid ahataniye ibi bihembo
Fabiola Mukasekuru wakunzwe muri filime 'Amarira y'urukundo' yatowe mu bagore bahagaze neza muri sinema
Saphine Kirenga uri mu bakobwa bakunzwe muri sinema mu Rwanda na we ari mu bahataniye ibihembo
Siperansiya ukina muri Seburikoko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top