Sinema

Amafoto y’igorofa ry’umukinnyi wa filime nyarwanda Alliah Cool yujuje mu Mujyi wa Kigali

Amafoto y’igorofa ry’umukinnyi wa filime nyarwanda Alliah Cool yujuje mu Mujyi wa Kigali

Umukinnyi wa filime nyarwada, Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool yujuje inzu y’agatangaza mu Mujyi wa Kigali.

Ni inzu yo kubamo yubatse mu Karere ka Gasabo muri Kibagabaga akaba ari igorofa igeretse inshuro 3 aho bivugwa ko yuzuye itwaye arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukobwa waguye umwuga we wo gukina filime aho yinjiye no mu isoko rya Nigeria akaba yaranagizwe Ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, yubatse iyi nzu mu buryo bw’ibinga ndetse akaba yaranamaze kuyimukiramo.

Ni inzu ifite na Piscine ya yo yanditsemo izina ry’uyu mukinnyi wa filime rya Alliah Cool.

Alliah aheruka gushyira hanze filime yitwa ‘Alliah The Movie’ ari na yo yamufashije kwinjira mu isoko rya Nigeria aho arimo afashwa na ‘One percent International’ irimo kumukorera iyitwa ‘Accidental Vacation’.

Iyi filime izagaragaramo abandi bakinnyi b’ibyamamare nka Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin, Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother ku nshuro ya kane.

Isimbi Alliance yujuje inzu y'agatangaza
Igerezwe inshuro 3
Ifite Piscine yanditsemo n'izina rye
Alliah Cool wujije iyi nzu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mugisha frank.
    Ku wa 21-10-2022

    Uwo mukobwa ndamukunze azi gukora imishinga natugire intama natwe

  • Mugisha frank.
    Ku wa 21-10-2022

    Uwo mukobwa ndamukunze azi gukora imishinga natugire intama natwe

  • Murwanashyaka
    Ku wa 21-10-2022

    Beautifully house

IZASOMWE CYANE

To Top