Sinema

Angelina Jolie na Brad Pitt bagiye kuburana mu rukiko bapfa abana babo

Angelina Jolie na Brad Pitt bagiye kuburana mu rukiko bapfa abana babo

Angelina Jolie na Brad Pitt bakanyujijeho mu rukundo bagiye kongera kuburana mu rukiko ku kibazo cy’ugomba kugira uburengazira ku bana bafitanye.

Urukundo hagati ya Brad Pitt w’imyaka 53 na Angelina Jolie ufite 41 rwatangiye kwamamara kuva mu 2004, ariko baza gushyingiranwa muri Kanama 2014. Aba bombi batandukanye muri Nzeri 2016, umubano mwiza bagiranye bawukurikiza ibisa n’imijugujugu.

Nyuma y’aho baboneye gatanya bakomeje kuburana mu nkiko ngo hamenyekanye uwarera abana batandatu bafitanye. Kugeza ubu Jolie ni we ubafiteho uburenganzira wenyine biturutse ku birego Pitt ashinjwa birimo kubakubita no gukora ibikorwa by’urugomo bareba.

CNN yatangaje ko urubanza rw’aba bombi ku warera abana bafitanye ruzatangira kuburanishwa ku itariki 4 Ukuboza 2018. Jolie yifuza kurera abana wenyine mu gihe Brad Pitt aburanira kubagiraho uburenganzira bakajya babona ababyeyi bombi.

Muri Kamena uyu mwaka urubanza rwabo rwongeye guhindura isura, umucamanza asaba Jolie kubwira abana be ko “urukiko rwasanze kuba batagirana umubano na se ari bibi kuri bo,” ndetse “bakaba nta kibazo bagira bari kumwe na we,” kandi kugirana n’ababyeyi bombi imibanire myiza bikaba ari “ingenzi.”

Jolie na Pitt babanye igihe kinini nyuma barashwana

Ubwo baheruka mu rukiko, basabwe gusangira ibiruhuko by’impeshyi i Los Angeles na London, bombi bakagirana ibihe ariko Jolie akagumana uburenganzira bwuzuye bwo kubarera. Umwanzuro ntakuka uzaba mu kuburana kwabo gutegerejwe.

Aba bombi basanzwe bafitanye abana batandatu barimo Maddox, Pax, Zahara barera mu muryango ndetse na Shiloh, n’impanga Knox na Vivienne babyaranye.

Angelina Jolie ni we ufite uburenganzira ku bana be na Brad Pitt magingo aya

Bagiye gusubira mu rukiko kuburana

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top