Sinema

Filime Alliah Cool agiye gusohora isa n’irimo ubusambanyi yarikoroje (VIDEO)

Filime Alliah Cool agiye gusohora isa n’irimo ubusambanyi yarikoroje (VIDEO)

Nyuma y’uko ashyize amashusho yamamaza filime ye agiye gusohora, umukinnyi wa filime Isimbi Alliance [Alliah Cool] yasamiwe hejuru bitewe n’amwe mu mashusho azaba arimo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kamena 2023 nibwo Alliah Cool abinyujije kuri Instagram ye yashyizemo agace gato k’amashusho ya filime ye agiye gusohora mu minsi iri imbere.

Yaherekejwe n’amagambo agira ati “Iraje vuba kuri Shene yanjye ya YouTube, Isimbi Alliah Cool.”

Ni filime byumvikana ko ikinwe mu rurimi rw’Icyongereza n’Igiswayile, bikaba bigaragara ko ishingiye ku nkuru y’urukundo.

Mu mashusho mato yasangije abamukurikira, bigaragara ko ari abakobwa babiri umwe aba afite umukunzi ariko nyamara iyo nshuti ye imuca inyuma ikajya kuryamana na we.

Aya mashusho akijya hanze yasamiwe hejuru na benshi bitewe na tumwe mu duce tuzayigaragaramo aho umuhungu aba arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa, ibintu bitamenyerewe mu Rwanda.

Abantu bahise batanga ibitekerezo binyuranye aho nk’uwitwa Eulade Nyawe yamubajije ati “Ubu se izarebwa n’abana bato ko mbona irimo ubusambanyi? Mbega mwebwe!”

Alliah Cool yahise amusubiza ati “wowe ni uko ubizi, bo se bamenya ari ibiki, Uretse ko atari na byiza kwereka abana amafilme atarabagenewe.”

Benshi bagiye bagaruka cyane ku gace k’amashusho abantu barimo gukora imibonano mpuzabitsina, ni mu gihe hari n’abandi bo bamweretse ko ari filime nziza cyane ahubwo arimo gutinda kuyishyira hanze.

Alliah Cool agiye gushyira hanze filime yarikoroje
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top