Sinema

Geoffrey wo muri filime umuturanyi yahishuye icyo yakundiye inkumi bamaranye imyaka 5 bagiye gukorana ubukwe(VIDEO)

Geoffrey wo muri filime umuturanyi yahishuye icyo yakundiye inkumi bamaranye imyaka 5 bagiye gukorana ubukwe(VIDEO)

Charles Nkurikiyinka wamaye nka Geoffrey muri filime ‘Umuturanyi’ benshi bakaba bakunda kumwita Umukonyine, agiye gukora ubukwe na Kayirangwa Josiane bamaze igihe bakundana.

Mu kiganiro Geoffrey yahaye ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko igihe cyari kigeze ngo abe yashinga urugo rwe asezere ku bugaragu.

Avuga ko we na Josiane bamenyanye muri 2017 bivuze ko bamaze imyaka 5 baziranye ariko iyo bamaze bakundana ari imyaka 4 gusa.

Ati “Umukobwa twamenyanye muri 2017, urabona iyo umaze kumenyana n’umuntu urabanza ukamwigaho, mvuga nabi ndabanza mwereka uko nteye mbona byose arabyumva. Tumaranye imyaka 5 ariko dukundana ni imyaka 4.”

Kimwe mu bintu yamukundiye ni uko ari umuntu wumva akaba yaremeye kumwakira uko ari nta bindi bintu agendeyeho.

Ati “Ni umuntu utandukanye, icyo namukundiye ni uko ari umuntu wumva. Ni umuntu wabashije kunyumva uko ndi, ni umwana wanyumvise, ntabwo ndi malayika buri muntu agira ibintu bye bibi, si ndi intungane.”

Avuga ko akazi ke ka filime akina katabangamira umukunzi we gusa ngo hari igihe bashwanye bitewe n’ibyo yari yakinnye.

Geoffrey ukina atereta Linda, hari aho yakinnye aryamye ku bibero bya Linda barebana mu maso, ngo umukunzi we kubyakira byaramugoye ariko nyuma aza kubyumva.

Biteganyijwe ko ubukwe bwa bo buzaba mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2022 tariki ya 3.

Geoffrey agiye gukora ubukwe n'inkumi yeguriye umutima we
Kayirangwa Josiane umukunzi wa Geoffrey wo muri filime Umuturanyi
Josiane (ubanza iburyo) agiye gukora ubukwe na Geoffrey bamaze imyaka 5 bakundana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top