Sinema

Hamenyekanye uwubatse inzu y’agatangaza y’umukinnyi wa Filime Alliah Cool yavugishize benshi (AMAFOTO)

Hamenyekanye uwubatse inzu y’agatangaza y’umukinnyi wa Filime Alliah Cool yavugishize benshi (AMAFOTO)

Ku munsi w’ejo hashize inzu y’igorofa yuzuye muri Kigali y’umukinnyi wa filime Nyarwanda, Isimbi Alliah wamamaye nka Alliah Cool yiriwe ivugisha benshi, ikaba ari inzu yuzuye imirimo yo kuyubaka yose yari mu biganza bya musaza we w’umwubatsi.

Ni inzu yo kubamo yubatse mu Karere ka Gasabo muri Kibagabaga akaba ari igorofa igeretse inshuro 3 aho bivugwa ko yuzuye itwaye arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nzu yise Alliah Villa, ifite na Piscine ya yo yanditsemo izina ry’uyu mukinnyi wa filime rya Alliah Cool.

Ikaba imirimo yo kuyubaka yose yaratangiwe ndetse inagezwa ku musozo ya musaza we, akaba bucura bw’iwabo w’umwubatsi, Eng. Sagamba Benefice.

Alliah abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye uyu musore watumye inzozi ze ziba impamo.

Ati “ku muvandimwe wanjye Sagamba Benefice bucura bwa mama, Injiniyeri (Engineer) muto mu mujyi arikouifite ibitekerezo bihambaye, wakoze akazi keza, watumye inzozi zanjye ziba impamo, warakoze Imana iguhe umugisha.”

Yanashimiye kandi inshuti ze magara zirimo Bond, Douce na Olivier.

Uyu mukobwa waguye umwuga we wo gukina filime aho yinjiye no mu isoko rya Nigeria akaba yaranagizwe Ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, yubatse iyi nzu mu buryo bw’ibinga ndetse akaba yaranamaze kuyimukiramo.

Alliah aheruka gushyira hanze filime yitwa ‘Alliah The Movie’ ari na yo yamufashije kwinjira mu isoko rya Nigeria aho arimo afashwa na ‘One percent International’ irimo kumukorera iyitwa ‘Accidental Vacation’.

Iyi filime izagaragaramo abandi bakinnyi b’ibyamamare nka Anita Alaire Afoke Asuoha uzwi nka Real Warri Pikin, Venita Akpofure wamenyekanye ubwo yitabiraga Big Brother ku nshuro ya kane.

Isimbi Alliance yujuje inzu y'agatangaza
Igerezwe inshuro 3
Ifite Piscine yanditsemo n'izina rye
Alliah Cool wujije iyi nzu
Ni inzu yavugishije benshi
Eng. Sagamba Benefice akaba musaza wa Alliah Cool ni we wubatse iyi nzu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Raul
    Ku wa 21-10-2022

    Mana yajye umugani wawamusore iyinzu igeretswe kangahe ????
    Ninziza cyane pe pe
    Ariko igeretswe ka 2
    None c ubujiji bwanyu niyo hasi muyibara ko igeretswe

  • Raul
    Ku wa 21-10-2022

    Mana yajye umugani wawamusore iyinzu igeretswe kangahe ????
    Ninziza cyane pe pe
    Ariko igeretswe ka 2
    None c ubujiji bwanyu niyo hasi muyibara ko igeretswe

  • IYAMUREMYE SAMUEL
    Ku wa 21-10-2022

    Nukuri twishimiye iyonzu , knd urwanda rwacu ruhorane ibyiza gusa.

  • IYAMUREMYE SAMUEL
    Ku wa 21-10-2022

    Nukuri twishimiye iyonzu , knd urwanda rwacu ruhorane ibyiza gusa.

  • Kalisa
    Ku wa 21-10-2022

    For sure this is Useless Story

  • -xxxx-
    Ku wa 21-10-2022

    Go t

  • -xxxx-
    Ku wa 21-10-2022

    Go

IZASOMWE CYANE

To Top