Sinema

Ingaruka Mama Sava yahuye na zo nyuma yo guhanurirwa kubana na Papa Sava, ibyo kwirukanwa ku kazi (VIDEO)

Ingaruka Mama Sava yahuye na zo nyuma yo guhanurirwa kubana na Papa Sava, ibyo kwirukanwa ku kazi (VIDEO)

Umunyana Annalisa [Mama Sava] yavuze ko ubuhanuzi aheruka guhanurirwa ko azabana n’umukoresha we muri filime y’uruhererekane ya ‘Papa Sava’, Niyitegeka Gratien [Papa Sava] ari ibinyoma, yemeje ko byanamugizeho ingaruka mu kazi.

Mu minsi ishize ni bwo hagiye hanze amashusho ya Pasiteri Hakim Mbarushimana wo mu itorero rya Blessing Miracles Church Kanombe aho yahanuriye Mama Sava ko azakorana ubukwe na Niyitegeka Gratien [Papa Sava] bakinana muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava n’ubundi ari umugabo n’umugore.

Ni amashusho yatangiye guhererekanywa cyane ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 18 Mata 2024, ni mu gihe yari yarashyizwe ku rubuga rw’iri torero mu Kuboza 2023.

Uyu mupasiteri yavuze ko nubwo atarahana gatanya (divorce) n’umugabo we wa mbere, Imana igiye kubikora ikaboneka ubundi agahita akora ubukwe na Papa Sava.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Mama Sava yavuze ko amaze iminsi afite ihungabana kubera ibyo bintu byose byari bimaze iminsi bivugwa, ahamya ko yari hafi gutoragura amashashi.

Ati “Njyewe ubundi ukuntu mbaho, ntabwo njya nicuza ariko iyo njyeze mu gihe nsa n’ugihagazemo njyenyine, noneho n’abakambaye hafi ari bo barimo kuntera amabuye mpita mbona ko ingoma zahinduye imirishyo (…) Mu minsi ishize, habaye ah’Imana mba naratoye amashashi.”

Mama Sava yavuze ko biriya byagiye hanze byose byabaye mu Kuboza 2023, bikimara kuba yasabye ko babikuraho ndetse abikora uwo atarahava.

Ati “negereye pasiteri kwa kundi abantu baba barimo gutaha, ndamubwira nti biriya bintu mfasha ubikureho kuko bigeze hanze ndabizi ko byabyara ikintu kinini, yanze kunyumva kugera aho bibaye biriya byose mwabonye.”

Mama Sava yakomeje avuga ko yagiye gusenga bisanzwe atumiwe n’inshuti ze, maze agezeyo uwo mupasiteri aramuhanurira.

Ati “Njyewe nagiye gusenga, hariya hantu ni ubwa mbere nari mpageze (…) njyewe ntabwo ngira urusengero mbarizwamo, ariko nabatirijwe muri ADEPR. Njye nagiye gusenga ntumiwe n’abacuti banjye, njya gusenga rero pasiteri arampanurira.”

“Njyewe se nari nzi ko agiye kuvuga ubugoryi nk’ubwo? Ngo ngiye gukora ubukwe na Papa Sava. Ariko ubundi reka nibarize uriya mupasiteri, Imana ni nyembaraga nke ku buryo iyoberwa izina ry’umuntu? Ntinshyingire Niyitegeka Gratien ikanshyingira Papa Sava?”

Yashimangiye ko atazi iby’ubuhanuzi ariko na none ibyo yavuze ari ibinyoma. Ati “reka mbabwire sinzi iby’ubuhanuzi ariko kiriya cyo kiranyagisha, ni ikinyoma.”

Yavuze ko byanamugizeho ingaruka ku kazi, ashima Imana ko umukoresha we Papa Sava atigeze amwirukana kuko iyo biba byari kuba bibi cyane.

Ati “Byarambangamiye icyo ni icya mbere, ikindi byangizeho ingaruka mbi ku kazi kanjye. Wa mugabo we, reka nkubwire amahirwe wagize ni uko Papa Sava ari umuntu mukuru, iyo nirukanwa kubera buriya buhanuzi bwawe, ni ukuri ku Imana ntabwo twari gukiranuka.”

“Icya mbere yagombaga gutekereza ko ndimo gukina ku zina rye, icya kabiri yagombaga gutekereza niba banyishyuye kugira ngo njye gukina biriya, yari ifite impamvu nyinshi zo kumurakaza, yagombaga kuvuga ngo ibi bintu ntabwo nabyihanganira, mvira muri filime, ese ubwo bibayeho. Naramubwiye [Papa Sava] fata umwanya muto urebe aho bigana.”

Ngo akimara kubibwirwa yabaye nk’utaye ubwenge abwira abadiyakoni kumubuza gukomeza kubivuga aho bakabikoze ahubwo bo bagakomeza bagaseka, bameze nk’aho bibashimishije.

Yisanze nta yandi mahitamo afite uretse kumureka agakomeza ubuhanuzi bwe kuko nta micro yari afite ngo aramuca mu ijambo ikindi ntiyari gusebereza umuntu mu rusengero rwe ari n’ubwa mbere agiye kuhasengera.

Nyuma ngo uyu mupasiteri yaramuhamagaye aramubwira ngo “YouTube yacu yujuje abantu 1000.”

Yavuze ko we na Papa Sava ari umuntu bakorana, umuntu wa hafi ye babana mu buzima bwa filime ariko batigeze bakundana na rimwe kandi rwose bitashoboka.

Mama Sava yavuze ko ubuhanuzi yahanuriwe bwo kubana ba Papa Sava ari ikinyoma
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top