Sinema

Killer Man yakoze ubukwe (AMAFOTO)

Killer Man yakoze ubukwe (AMAFOTO)

Niyonshuti Yannick umaze kwamamara muri Sinema Nyarwanda nka Killer Man yasezeranye imbere y’Imana ndetse n’Imbere y’Amageteko n’umugore we Shemsa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2024 ni bwo aba bombi bahamije isezerano rya bo imbere y’Imana mu Musigiti wo kwa Kadafi icyo Abayisilamu bita ‘Kufunga Ndoa’.

Nyuma y’uyu muhango ni bwo Killer Man n’umugore we bamaze imyaka 8 babana bagiye gusezerana imbere y’Amategeko mu Murenge wa Nyarugenge.

Uyu muhango ukaba witabiriwe na benshi mu bakinnyi ba Sinema Nyarwanda basanzwe bakorana bya hafi na Killer Man barimo Nyambo, Aisha, Mitsutsu, Dogiteri Nsabi, Soroba n’abandi.

Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Werurwe 2024.
Killer Man na Shemsa basezranye nyuma y’imyaka 8 bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo, babanye kuva 2015, bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu.

Killer Man akaba amaze kwandika izina muri Sinema Nyarwanda aho ubu arimo asohora filime yakunzwe y’uruhererekane ya ’My Heart’ itambuka ku muyoboro wa YouTube.

Shemsa umugore wa Killer Man
Shemsa na Marraine
Banabisinyiye
Bahawe icyemezo nyuma yo gusezerana
Killer Man na Shemsa mu murenge bategereje gusezerana
Nyambo yari yaje gushyigikira Killer Man
Mitsutsu na we yari ahari
Aisha na we yari ahari
Killer Man yarahiriye kuzatandukanywa n'urupfa na Shemsa
Shemsa na we yarahiriye kubana akaramata na Killer Man
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyibizi Girbart
    Ku wa 8-03-2024

    Mwagiye muduha namakuru yokumugabane wiburayi

IZASOMWE CYANE

To Top