Sinema

Killer Man agaragiwe n’abarimo umunyamakuru Fuade, Rocky Kirabiranya yakoze ubukwe n’umugore we (AMAFOTO)

Killer Man agaragiwe n’abarimo umunyamakuru Fuade, Rocky Kirabiranya yakoze ubukwe n’umugore  we (AMAFOTO)

Niyonshuti Yannick umaze kwamamara muri Sinema Nyarwanda nka Killer Man yasabye anakwa umugore we Shemsa.

Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024 ubera muri Romantic Garden ku Gisozi.

Nyuma yo gusaba no gukwa hakurkiyeho kwiyakira aho na byo bigomba kubera muri Romantic Garden.

Intore Masamba, akaba ari we wasohoye umugeni ni mu gihe itorero Inganzo Ngari ari ryo ryasusurukije ababwitabiriye.

Killer Man akaba yari agaragiwe na benshi mu byamamare nk’umunyamakuru Uwihanganye Fude wari parrain, yari yambariwe kandi n’abandi barimo Dr Nsabi, Rocky Kirabiranya, Mitsutsu, Bamenya, Regis n’abandi.

Ubu bukwe bukaba bwitabiriwe na benshi mu bakinnyi ba Sinema Nyarwanda basanzwe bakorana bya hafi na Killer Man barimo Nyambo, Aisha n’abandi.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 8 Gashyantare 2024 aba bombi bahamije isezerano rya bo imbere y’Imana mu Musigiti wo kwa Kadafi icyo Abayisilamu bita ‘Kufunga Ndoa’.

Nyuma yo kuva mu Musigiti bahise bajya gusezerana imbere y’Amategeko mu Murenge wa Nyarugenge.

Killer Man na Shemsa bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 8 bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo, babanye kuva 2015, bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu.

Killer Man akaba amaze kwandika izina muri Sinema Nyarwanda aho ubu arimo asohora filime yakunzwe y’uruhererekane ya ’My Heart’ itambuka ku muyoboro wa YouTube.

Killer Man n'abasore bamwambariye
Killer Man n'umugore we bari bishimye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top