Sinema

Mama Beni wo muri City Maid yibarutse

Mama Beni wo muri City Maid yibarutse

Uwineza Nicole wamamaye nka Mama Beni muri filime y’uruhererekane ya City Maid, yibarutse umukobwa.

Uyu mubyeyi wanditse izina muri Sinema Nyarwanda akaba asa n’uwari warabihagaritse, yibarutse umwana wa kabiri nyuma y’uko akoze ubukwe na Sebera Eric muri 2018.

Mama Beni umwe mu bagore bafite izina muri Sinema Nyarwanda, aheruka kongera kugaragara mu bya Sinema mu minsi yashize ubwo hamurikwaga filime nshya ya ’Ishusho ya Papa’ agiye kongera kugaragaramo nyuma y’imyaka 3 asezeye muri City Maid.

Uwineza Nicole nyuma yo kwibaruka we n’umwana we bakaba bameze neza nta kibazo na kimwe bafite.

Mama Beni yibarutse
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top