Sinema

Mama Sava aryohewe n’urukundo n’umunyamakuru (AMAFOTO)

Mama Sava aryohewe n’urukundo n’umunyamakuru (AMAFOTO)

Umukinnyi wa filime Nyarwanda ukunzwe na benshi, Umunyana Annalisa wamamaye nka Mama Sava muri filime nto y’uruhererekane ya Papa Sava ari mu rukundo n’umunyamakuru.}}

Amakuru avuga ko urukundo rwa Mama Sava na Nshuti Alphonse usanzwe ukorera Yongwe TV, rumaze igihe ariko bakaba bari bararugize ibanga.

Mama Sava yagaragaje umukunzi we nyuma y’uko bari bamaze igihe baterana imitoma ku mbuga nkuranyambaga ariko mu buryo buteruye ku buryo abantu batapfa kumenya ko bakundana.

Uyu mukinnyi wa filime akaba amaze imyaka irenga 2 akundana n’uyu munyamakuru bamenyanye bahujwe n’inshuti ya Mama Sava.

Mama Sava akaba asubiye mu rukundo nyuma y’imyaka 5 atandukanye n’umugabo we bari barasezeranye.

Urukundo ruragurumana hagati ya Mama Sava n'umunyamakuru
Bamaze imyaka irenga ibiri bakundana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top