Sinema

Nari nkeneye umuntu uza kugona kugira ngo nsinzire – Bamenya yavuze ku gahinda gakabije yahuye na ko (VIDEO)

Nari nkeneye umuntu uza kugona kugira ngo nsinzire – Bamenya yavuze ku gahinda gakabije yahuye na ko (VIDEO)

Umukinnyi wa Sinema Nyarwanda umaze kwandika izina, Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya, yakomoje ku gahinda gakabije yahuye na ko (Depression) katumye amara iminsi 4 adasinzira bikamusaba kurarana n’umuntu kugira ngo agendere ku kuntu arimo gusinzira na we asinzire.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavugaga ko abantu batutse Pastor Mutesi uheruka gupfusha umugabo bari bagiye gukorana ubukwe ko atari byiza kubera ko arimo kunyura mu bihe bikomeye cyane batakwiyumvisha.

Bamenya yahise yitangaho urugero aho yavuze ko yahuye n’ikibazo cyo kugira agahinda gakabije, hari muri COVID-19 amara iminsi 4 yose adasinzira.

Yavuze ko atari urukundo rwabimuteye ahubwo kwari ukubura ibindi bintu mu buzima kandi ari we wabyiteye, hari mu buzima busanzwe bw’akazi ke akora.

Yageze aho ajya kugura ibinini bisinzira ariko biranga biba iby’ubusa. Ati “nari nkeneye gusinzira amasaha abiri kugira ngo ngarure ubwenge ku murongo, nagiye kwa muganga kugura ibinini bisinziriza barabimpa ariko sinasinzira.”

Bamenya yavuze ko ari bwo yigiriye inama yo guhamagara umuntu ngo aryame iruhande rwe asinzire na we abyigane arebe ko yasinzira, ni ko guhamagara Man Power (bakinana muri Bamenya) icyo gihe babaga mu nzu imwe.

Ati “Njyewe nigeze kugira agahinda gakabije (depression), nagize agahinda gakabije mpamagara umuhungu mugenzi wanjye ngo turarane, oya si ukuryamana, twabaga mu nzu imwe, mu buzima bwanjye ni bwo nahise mbona ko ‘depression’ igira ikibazo gikomeye cyane.”

“Ntabwo nagize agahinda gakabije ku buryo narwara izindi ndwara, nagize akabazo gato mu buzima ariko numva noneho nkeneye umuntu, noneho umuntu nari nkeneye yari asekeje, nari nkeneye umuntu ugomba gusinzira nkamwumva, ‘depression’ nari mfite yari iyo kubura ibitotsi, nari nkeneye umuntu uza kugona, yamara kugona nkagendera ku kuntu arimo gusinzira nkaza kubasha gusinzira.”

Yavuze ko ari bwo yaje kubona ibitotsi arasinzira kandi byamufashije cyane. Yasabye abantu kutajya babwira umuntu ubabaye amagambo atari meza kuko birushaho kumukomeretsa.

Benimana Ramadhan [Bamenya] ni umukinnyi wa Sinema Nyarwanda ukunzwe na benshi umaze kwandika izina aho akunzwe cyane muri filime ye bwite y’uruhererekane ya Bemanya yanafase izina rya yo.

Bamenya yavuze ko yagize 'depression' amara iminsi 4 adasinzira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • AHISHAKIYE Elysee
    Ku wa 28-02-2024

    Muraho neza!Iyo umuntu runaka Ari mukibazo runaka Sibyiza ko wamubwira amagambo Atari meza kuko burya ikintu kitwa amarangamutima nikibi cyn rero ndumva Atari byiza ko umuntu yakongerera undi depression

  • Mukabatsinda Reheme
    Ku wa 27-02-2024

    Mwaramutse neza nifuza kubasaba mwazampuje na muneza Christopher ndabijyinze

IZASOMWE CYANE

To Top