Sinema

Ncuti Gatwa, Umunyarwanda wihagazeho muri filime ‘Sex Education’ yaciye ibintu kuri Netflix

Ncuti Gatwa, Umunyarwanda wihagazeho muri  filime ‘Sex Education’ yaciye ibintu kuri Netflix

Ncuti Gatwa, amaze iminsi ashyizweho ijisho n’abakunda sinema mu nguni zose z’Isi, ni umwe mu bakinnyi bahagaze bemye muri filime ‘Sex Education’ ikunzwe cyane muri iki gihe.

Gatwa, ni Umwongereza ufite inkomoko mu Rwanda. Ababyeyi be bombi ni Abanyarwanda, yavutse ku wa 16 Ukwakira 1992, ni umukinnyi ubikora nk’umwuga kandi wabyize muri kaminuza.

Ni we ukina yitwa Eric Effiong inshuti ya Otis muri filime y’uruhererekane, ‘Sex Education’ iri mu zikurikiwe cyane n’abakunda kureba filime kuri Netflix.

Abazi ko akomoka mu Rwanda ni mbarwa.

Mu nkuru ikinyamakuru Pop Buzz cyandika cyane kuri sinema, Gatwa agaragazwa nk’umwe mu bakinnyi bashobora kuzamamara bidasanzwe ku Isi mu gihe cya vuba hashingiwe ku buryo yitwaye gice cya mbere cya ‘Sex Education’ yatangiye kwerekanwa ku wa 1 Mutarama 2019.

Ni mwene Dr Gatwa Tharcisse, umwanditsi ukomeye akaba n’umwarimu wigisha muri Kaminuza[bivugwa ko yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda], bakomoka i Karongo mu Burengerazuba.

Yakuriye ahitwa Edinburgh na Dunfermline muri Ecosse[Scotland]. Yize kaminuza muri Royal Conservatoire of Scotland muri Glasgow. Yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ryo gukina filime mu 2013.

Muri Gicurasi 2018 nibwo byatangajwe ko Gatwa azakinana na Gillian Anderson na Asa Butterfield muri iyi filime y’uruhererekane akazaba yitwa Eric.

Ncuti Gatwa akina yitwa Eric Effiong muri ’Sex Education’ ica kuri Netflix. Eric akaba inshuti magara ya Otis Milburn, umukinnyi w’imena. Akina ari umutinganyi, mu gice cya mbere aba agerageza kwiyakira no kwishimira uko abayeho nk’umutinganyi w’umwirabura.

Mbere yo gukina muri ‘Sex Education’, Ncuti Eric yabanje kugaragara mu ikinamico. Yakinnye muri nyinshi zirimo A Midsummer Night’s Dream nka Demetrius yerekanwe muri Shakespeare’s Globe i London.

Ncuti Gatwa wamamaye muri 'Sex Education' akomoka mu Rwanda

Yanakinnye muri filime zizwi nka ‘Stonemouth’ aho yakinaga yitwa Dougie, yanakinnye muri ‘Bob Servant’.

Ncuti Gatwa ni umutinganyi?

Ubwe, ntaragira icyo atangaza ku byerekeye ubutinganyi. Akina nk’umusore wakuze atiyumvamo gukundana n’igitsinagore muri ‘Sex Education’ ndetse bamwe bakamufata mu isura y’ubutinganyi ariko ntaragira icyo abivugaho mu ruhame.

Ncuti Gatwa kandi, ku myaka 26 ntaragaragaza niba afite umukobwa bakundana, ntanavuga ku buzima bwe mu byerekeye imibonano mpuzabitsina.

Iki kinyamakuru kigaragaza ko Ncuti Gatwa amaze kugwiza amadolari 150,000 mu gihe gito amaze akina filime.

Ncuti Gatwa ntaravuga ku byerekeye ubutinganyi ashinjwa
Gatwa n'umubyeyi we
Gatwa amaze kubaka izina mu gihe gito amaze yinjiye muri sinema
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top