Sinema

Rocky Kirabiranya yavuze impamvu atagisobanura Maitre Nzove, isano ifitanye n’Abapampe yimukiyeho

Rocky Kirabiranya yavuze impamvu atagisobanura Maitre Nzove, isano ifitanye n’Abapampe yimukiyeho

Rocky Kirabiranya ukunzwe na benshi mu Rwanda bitewe n’uburyo asobanura filime, avuga ko impamvu atagisobanura filime y’uruhererekane y’inyarwanda yitwa ‘Maitre Nzovu’ byatewe no kutumvikana hagati y’uwayishoyemo amafaranga n’uwayandikaga afatanyije na Rocky.

Mu minsi ishize nibwo umusobanuzi wa filime umaze kwandika izina mu Rwanda, Rocky Kirabiranya yatunguranye atangira no gusobanura filime z’inyarwanda, yahereye kuri filime y’uruhererekane ya Maitre Nzovu yakunzwe cyane, yarayisobanuye igeze ku gice cya 8 ntiyongera kuyisobaura ahubwo ikomezwa n’undi musobanuzi witwa PK.

Rocky yahise atangira gusobanura indi yitwa Abapampe(igeze ku gice cya 3) ifite aho ihuruye na Maitre Nzovu cyane ko n’abakinnyi bayikina ari bamwe. Benshi bibajije uko byagenze n’icyatumye ayihagarika agatangira indi ifite isano n’iyo yasobanuraga.

Aganira na ISIMBI, Rocky yavuze ko impamvu yabiteye nta y’indi ari uko uwayandikaga yagiranye ikibazo na boss ushoramo amafaranga akazana abandi bayandika agasanga batahuza kuko filime yari yahindutse kandi akaba atakora ibintu atakunze n’iyo wamuha ibya Mirenge.

Ati“Maitre Nzovu twayitangiye ari umuntu ndimo kuyikorera, noneho uwo muntu biza kugenda birenga ubushuti mfatamo n’imigabane ntari buvugire hano. Mbere bayinzaniye nta gitekerezo cyanje kirimo, dutangira kujya dushyiramo ibitekerezo n’undi witwa Mr. X, nti rero filime kugira ngo nyisobanure igende neza umuyobozi wayo(director) aba agomba kumenya n’uruhande rw’umusobanuzi rukajyamo kugira ngo filime izaze imeze neza.”

“Njye na Mr. X tukicara tukayandika, igenda neza ariko biza kugeraho habamo ikibazo Mr. X ashwana na boss, noneho igihe atari ahari sinamenya igihe boss yazaniye abandi bantu bayitunganya, bayinzaniye ngo nyikore kuko njyewe hari ibyo twari twarahanye umurongo, sinari no mu Rwanda nje nsanga filime yarahindutse ndababwira ngo sinakora ibintu ntiyumvamo, kuko njye nkora ibintu niyumvamo kandi na filime nakunze n’abantu banjye barayikunda.”

Nyuma yo guhagarika gukora Maitre Nzovu nibwo yahise atangira Abampe isa n’aho ishamikiye kuri Maitre Nzovu, yasohotse ibice 3 ihita ihagarara aho avuga ko byatewe n’uko Mr. X n’ubundi bayitangiranye ubu amaze igihe arwaye.

Igice Rocky aheruka gusobanura cya Maitre Nzovu

Filime yakomejwe na PK

Rocky yatangiye gukora iyitwa Abapampe

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NAOMI
    Ku wa 12-12-2023

    turabakundacyanee! Rock nakomerezaho atugezaho udusabanuye turamwera na blus malod nawenakomeze atugezeho umuzikiturabemera kbs imana ibakomereze impano God bles you rock God bles you blus malod

  • HAKIZIMANA
    Ku wa 21-03-2021

    MWAGIYEMUTWE REKAVIDEO

  • mUGENZIROBERT
    Ku wa 24-12-2020

    Andika Igitekerezo HanoROCKIKIRABIRANYANIWEWARYOSHAGAMETERENZOVU..PFITEIMPANOYOGUKINAFLM.ARIKONTABUSHOBOZIUWUMV AYANTERAIMPUNGA TEL0786026290NOKUZANDINDABIZINANUBUNDAYIFITENABUZEUYIGURAPFTEIMYAKA18

  • Felicien hatungimana
    Ku wa 11-12-2020

    Rovhy

  • samuel
    Ku wa 9-12-2020

    my name is samuel like isimbi tv

IZASOMWE CYANE

To Top