Umukinnyi wa filime uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Ingabire Pascaline[Samantha] yibarutse nyuma y’umwanya muto akimara gusohoka mu kiganiro.
Uyu mubyeyi, Ingabire Pascaline azwi cyane muri sinema mu Rwanda. Yamamaye ku izina rya Samantha kubera filime yakinnyemo ’Umukobwa Samantha’ yamwitiriwe; muri iki gihe nabwo akunzwe cyane mu yitwa Inzozi Series aho akinamo yitwa Mukaneza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021, Samantha yakoranye ikiganiro na ISIMBI TV avuga ku hazaza ha filime ye nshya. Akimara gukora iki kiganiro yabaye akigera imuhira aho atuye ku Kicukiro afatwa n’ibise bahita bamwihutishiriza kwa muganga, ahageze yahise abyara.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Samantha yabwiye umunyamakuru wa Isimbi.rw ko we n’umwana bameze neza.
Yagize ati "Nkiva aho mu kiganiro nageze mu rugo birahinduka, bahise banjyana kwa muganga mpageze bahise bambaga[...] Umwana yavutse, ubu ameze neza nubwo amezi icyenda yari ataruzura neza."
Samantha wizihiza isabukuru kuri uyu wa 17 Mata 2021, yavuze ko yabyaye umwana w’umukobwa akaba yavukiye amezi arindwi. Ubu ngo ari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya CHUK.
Yagize ati "Ubu ameze neza, ni umu-Bébé prématuré, ari kwitabwaho muri couveuse..."
Mu kiganiro yakoranye na ISIMBI TV mbere gato y’uko abyara, umunyamakuru yari yamubajije uko ateganya kuzabigenza umunsi azaba akuriwe kugira ngo bitazabangamira isohoka rya filime ’Inzozi Series’ abereye umuyobozi; yahise avuga ko amaze iminsi afata amashusho menshi mu kuziba icyuho cyashoboraga kuzabaho mu mezi yari kuzamara yiyitaho anitegura kubyara ndetse na nyuma yo kubyara.
Nyuma y’umwanya muto Samatha yahise abyara.
Ibitekerezo