Sinema

Ubundi bukwe bwanjye buraje-Kanyombya(Video)

Ubundi bukwe bwanjye buraje-Kanyombya(Video)

Kayitankole Njoli [Kanyombya] amaze imyaka itandatu asubitse ubukwe bwa gikirisitu yagombaga gukorana n’umugore we kubera ikibazo cy’ubushobozi budahagije yagize.

Kuwa Kane tariki 25 Ukwakira 2012, umukinnyi wa film Kayitankore Ndjoli [Kanyombya] yazasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Umulisa Jeanne mu muhango wabereye Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Kayitankore Njoli yabwiye itangazamakuru ko agiye gusezerana imbere y’Imana. Imyaka itandatu irashize uyu mugabo adakoze ubukwe bwa gikirisitu nk’uko yari yabyemeye.

Mu kiganiro kirambuye na ISIMBI, Kanyombya yahamije ko agifite umugambi wo kujya imbere y’Imana guhamya isezerano rye na Umulisa Jeanne gusa ngo “amafaranga yabaye ikibazo.”

Yavuze ko igikomeye byari uguhesha icyubahiro umugore we bagasezerana mu mategeko. Ibisigaye nabyo yizeye kubikora bidatinze gusa ntiyavuze igihe. Ati “Biriya narabatunguye, ibindi nabyo nzabatungura.”

Yongeraho ati “Hari ubukwe twakoze twita kubahiriza igitsinagore, ni ukugira ngo umuhe agaciro. Abantu babana batarishinganishije imbere ya leta na Kiliziya urumva ibyo baba bakora. Nashatse kugira ngo mpe umufasha wanjye icyubahiro, rero bizagaruka tujye imbere y’Imana.”

Ubushobozi bwabaye imbogamizi

Kanyombya ati “Nari narabiteganyije ariko nyine amafaranga yabaye ikibazo. Ibyo mvuze kandi burya ni ukuri, ntabwo washaka umugore udafite amafaranga. Kwa sobukwe wakwa iki? Abazaza mu bukwe banywa iki, dore ko abavumbyi ari benshi muri iki gihe. Nanjye ndi kwitegura neza ngo nzakore ubukwe bwiza kurushaho.”

Ubukwe Kanyombya yakoze mu 2012 bwari udushya gusa. Bukirangira, umuntu[atavuga izina] ngo yaguze CD yabwo ku bihumbi Magana inani y’u Rwanda ajya kubucuruza.

Ati “Umva nawe ra, ni ibihumbi magana inani. Ni nk’ukuntu ko kuvuga ngo namwe rubyiruko nimuze mwige mumenye gucuruza.”

Kanyombya utakigaragara cyane muri sinema, ntiyemera ko atagifite intege nka kera. Ati “Ibyo ni ukwibeshya cyane, ibyo kuzima simbyemera. Ahubwo wavuga uti ibikorwa byawe ko wabihagaritse, kubera ko hari abantu batwiba batabona aho iterambere rigana. Ni bimwe nakubwiye ngo umuntu ukeneye gusimbuka asubira inyuma, nanjye rero ubu ndi gusubira inyuma ngo nsimbuke neza.”

Kanyombya wavukiye i Goma mu 1962, avuga ko inkomoko-muzi y’umuryango we ari mu Karere ka Ngororero gusa ngo amaze imyaka irenga 20 adakandagirayo.

We na Umulisa, bafitanye abana babiri, umuhungu mukuru ni pasiteri i Kampala naho umutoya akaba yiga amashuri abanza i Gikondo aho batuye.

Kanyombya avuga ko gusezerana imbere y'Imana byakomwe mu nkokora n'amafaranga
Kanyombya ntiyemeranya nabavuga ko atagifite imbaraga muri sinema muri iki gihe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top