Sinema

Umukinnyi wa filime Samantha nyuma y’iminsi ibiri yibarutse, umwana we yitabye Imana

Umukinnyi wa filime Samantha nyuma y’iminsi ibiri yibarutse, umwana we yitabye Imana

Umukinnyi wa filime uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Ingabire Pascaline[Samantha] nyuma y’iminsi ibiri yibarutse, umwana we w’umukobwa yitabye Imana.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2021 nibwo Samantha yibarutsehari nyuma yo kuva mu kiganiro na ISIMBI TV, yabyariye mu bitaro bya CHUK.

Akimara gukora iki kiganiro yabaye akigera imuhira aho atuye ku Kicukiro afatwa n’ibise bahita bamwihutishiriza kwa muganga, ahageze yahise abyara.

Uyu mubyeyi, Ingabire Pascaline uzwi cyane muri sinema mu Rwanda. Yamamaye ku izina rya Samantha kubera filime yakinnyemo ’Umukobwa Samantha’ yamwitiriwe, muri iki gihe nabwo akunzwe cyane mu yitwa Inzozi Series aho akinamo yitwa Mukaneza, mu gitondo cy’ejo ku wa Gatandatu, Samantha yabwiye ISIMBI.RW ko we n’umwana bameze neza.

Yagize ati "Nkiva aho mu kiganiro nageze mu rugo birahinduka, bahise banjyana kwa muganga mpageze bahise bambaga[...] Umwana yavutse, ubu ameze neza n’ubwo amezi icyenda yari ataruzura neza."

Umwana wa Samantha akaba yari yavutse afite amezi arindwi, akaba yarahise yitabwaho n’abaganga kugira ngo barebe ko yakomeza kugira ubuzima bwiza.

Kuri iki Cyumweru nibwo inkuru mbi yamenyekanye ko uyu mwana w’umukobwa yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri gusa avutse.

Umwana wa Samantha yitabye Imana nyuma y'iminsi ibiri avutse
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Autance laniella
    Ku wa 20-04-2021

    Yooo sorry biragoye kubyakira ariko mwihangane umugisha wae humura ntaho waguye imana izibyose knd irikumwe nawe be strong

  • Gigy guillene
    Ku wa 19-04-2021

    Oooohhh so sad

  • Umurerwa clemence
    Ku wa 19-04-2021

    Yooooo!! Pole dis uwomuziranenge Imana imwakire mubayo

  • Julienne
    Ku wa 19-04-2021

    Yoooooo nukwihangan p

  • Tuyishime Emmanuel
    Ku wa 19-04-2021

    Mana weee

IZASOMWE CYANE

To Top