Sinema

Yvonne wo mu Runana yakinnye inkuru y’agahinda muri filime Aimable Kubana yasohoye (Video)

Yvonne wo mu Runana yakinnye inkuru y’agahinda muri filime Aimable Kubana yasohoye (Video)

Kubana Aimable, yasohoye filime yakoze afatiye ku kiganiro yagiranye n’umukobwa w’inshuti ye watemaguwe n’Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubusanzwe, Kubana yari azwi cyane nk’umuhanzi w’ikinamico, kwandika ibitabo n’inkuru z’urukundo zikora benshi ku mutima. Ni we wakinaga kera nka Semana mu ikinamico Urunana, abenshi bamwibuka akundana na Agnes baje no kubyarana Lopez.

Ubu yasoje umushinga ukomeye wa filime ‘Urambikire Ibanga’ ukubiyemo agahinda no kwibuka ibyo yiboneye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo yabumbiye muri iyi filime, yabikomoye ku kiganiro mpamo yagiranye n’inshuti ye Claire yasanze yatemanywe ubugome muri St Paul ahahungiye Abatutsi benshi mu 1994.

Inkuru ya Claire ikinwa na Yvonne[Mukasekuru Pacifique] wo mu ikinamico Urunana. Mu gutegura filime, Mukasekuru bamushyiraho ibipfuko byinshi ku mutwe mu gushushanya uko Claire yari amerewe amaze gutemagurwa hanyuma agahura na Kubana bagasubiramo amwe mu magambo yavuganye na we icyo gihe amusanze aho bamujugunye.

Iyi filime yamaze kujya hanze, ubu iraboneka kuri YouTube kuri shene ya Aimable Kubana, yatunganyijwe na Bagenzi Bernard usanzwe azwiho gukora amashusho y’indirimbo mu Rwanda.

REBA FILIME ’URAMBIKIRE IBANGA’ KURI YOUTUBE:

Mu kiganiro Isimbi.rw duheruka kugirana na Aimable Kubana, yavuze ko ajya muri St Paul yibuka ko yasanze harimo abantu barenga 1500. Yibuka ko harimo inkomere nyinshi cyane zari zatemwe n’Interahamwe.

Mu bantu yasanze muri St Paul, harimo umukobwa biganaga mu mashuri yisumbuye witwaga Claire, yamusanze mu mirambo avirirana mu isura. Ibyo baganiriye icyo gihe yahise abikoraho filime ashingiye ku magambo ‘Urambikire ibanga’ yamubwiye amubuza kubimenyesha umukunzi we[witwaga Claude].

Yagize ati “Hari umukobwa twabanye muri Saint Paul witwaga Claire, njya kwinjiramo nari mfite amakuru avuga ko yapfuye muri Jenoside. Ninjiramo harimo abantu barenga 1500, ariko abenshi bari baratemaguwe, harimo abazima, twararaga hasi kuri sima.”

Yongeraho ati “Noneho rimwe nsohoka hanze njya kureba uko munsi ya Saint Paul hasigaye hameze, nkubitana n’umukobwa, byari biteye agahinda. Baramwishe bamujugunya mu mirambo, bari bazi ko yapfuye, yari afite ibisebe byaratangiye kuzamo inyo, naramubonye nshaka kwirukanka ariko ampamagara mu izina.”

Kubana yahise ahindukira abaza uwo mukobwa uburyo amumenye undi amubwira ko ari ‘Claire biganaga’. Aimable Kubana yahise agwa mu kantu.

Ngo yahise abwira Claire ko umukunzi we Claude na we yahungiye muri St Paul, undi amubuza kumubwira ko babonanye.

Ati “Naramubwiye nti ese uzi ko Claire ari hano, arambwira ngo yego, ariko ngo iyo Claude amubonye ntabwo amumenya. Naramwinginze ngo abimubwire aranga, arambwira ngo ‘Urambikire ibanga’, ni nako filime yitwa.”

Ibanga Aimable Kubana yabikiye Claire byarangiye atarivuze. Claude yishwe mu gitero karundura cyahitanye abasore bagera kuri 60 barimo n’uyu mugenzi wabo, Claire na we yaje gupfa nyuma ya Jenoside azize agakoko gatera Sida yandujwe n’Interahamwe zamufashe ku ngufu.

Amwe mu mafoto yaranze ifatwa ry’amashusho y’iyi filime

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top